Kirehe: Impanuka yahitanye umuntu umwe abandi 2 barakomereka
Mu masaha ya saa moya za mu gitondo cyo kuri uyu wa 06/01/2014 ahitwa Cyunuzi mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe habereye impanuka aho umuntu umwe yitabye Imana naho abandi 2 barakomereka, bajyanwa mu bitaro bya Kirehe.
Iyi mpanuka yabaye ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yacitse feri aho yari ihagaze bari kuyikora ubwo yavaga mu gihugu cya Tanzaniya yerekeza i Kigali. Yagonze umukecuru wari uri hafi aho ahita yitaba Imana naho abandi babiri barakomereka ubu bakaba bari mu bitaro bya Kirehe.
Aha Cyunuzi haherukaga kubera impanuka ikomeye ku wa 18/07/2013 abantu 6 bahasiga ubuzima naho abandi 15 barakomereka bikomeye.
Kubera impanuka zaberaga Cyunuzi mu minsi yashize, ubuyobozi bwafashe gahunda yo kwagura umuhanda, bikaba bigaragara ko impanuka zagabanutse nkuko abaturiye uyu muhanda babitangaza.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|