Kirehe: Batoye gerenade mu gishanga bayijyana ku ishuri

abana batwaye ku ishuri Gerenade batoraguye mu gishanga
Abana babiri bava inda imwe batoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu gishanga bayimarana iminsi itatu, bagera n’aho bayijyana ku ishuri ntawe urabimenya.

Aba bana biga ku kigo cy’amashuri cya Gatore mu karere ka Kirehe, bafatanywe icyo gisasu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17/02/2012, ubwo bari barimo kuyikinisha hamwe na bagenzi babo ku ishuri.

Abo bana (Emmanuel Ngizeye wiga mu wa Gatatu Secondaire (9YBE) na Amour Niyigena wiga mu wa Kane w’amashuri abanza) bavuze ko hari hashize iminsi itatu bayitoye mu gishanga cya Kabirizi giherereye mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe.

Ubuyobozi bw’ikigo bukimara kumenya ko abo bana bazanye gerenade ku ishuri bahise batumiza polisi kugira ngo ize irebe uko bimeze, nk’uko Robert Muvunangabo uyobora iki kigo yabitangaje.

Ku bufatanye bw’ingabo na polisi, ubuyobozi bw’icyo kigo bwafashe ingamba zo gusobanurira abo bana ububi bwo gutoragura ikintu batazi.

Ubuyobozi bwa polisi mu murenge wa Gatore bwatangaje ko bwatangiye iperereza ku hantu iyi gerenade yaba yaraturutse.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka