Kirehe: Basabwe gufunga utubari kare
Gucuruza inzoga mu masaha y’akazi ngo ni kimwe mu bitera umutekano mucye mu karere ka Kirehe akaba ariyo mpamvu abacuruzi basabwe kujya bafungura utubari batinze kandi bagafunga kare.
Mu nama y’umutekano yabaye kuri uyu wa 22/11/2012 kandi umuyobozi w’akarere yasabye abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo kurushaho gukumira ibiyobyabwenge.
Bagiye guha telefoni zitishyura abayobozi b’utugari bo mu mirenge ya Gatore, Kigarama na Musaza kuko ariyo usanga ibarizwamo ibiyobyabwenge byinshi kugira ngo bajye babasha guhanahana amakuru ku gihe arebana n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Mu karere ka Kirehe umutekano umeze neza uretse ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyane ko mu kwezi gushize kwa cumi ari cyo cyaha yaje ku isonga mu bihungabanya umutekano.
Ibindi byaha byagaragaye ni abantu bapfa bazize amazi cyane cyane abagwa mu mugezi w’Akagera aho basanze abazize amazi mu mezi abiri ashize ari abantu umunani bafata ingamba zo kwibutsa abaturage kwitondera amazi.
Ikindi cyagaragaye nk’imbogamizi muri iyi nama y’umutekano ni amafaranga y’amakorano yagaragaye mu mirenge SACCO ya Mahama na Kirehe.
Mu murenge Sacco wa Mahama hagaragaye ibihumbi 500 y’amakorano bafata umwanzuro w’uko bagiye guhugura abakozi b’imirenge SACCO yose ya Kirehe bakajya bamenya gushishoza bakamenya amafaranga y’amakorano yagaragara muri iyi mirenge.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|