Kirehe: Baramukubise bamuhindura intere azira ubujura

Ndihokubwimana Hassan ukunze kwiyita Taribani utuye mu mudugudu wa Nyakarambi ya mbere, akagari ka Ruhanga, umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, mu ijoro rishyira tariki 30/05/2012, yakubiswe n’abantu bataramenyekana bamuhindura intere azira kujya kwiba.

Uyu mugabo yabonetse aryamye ku muhanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012 yakubiswe ku buryo kugenda byari byamunaniye bamujyana ku bitaro bya Kirehe; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’umudugudu wa Nyakarambi ya mbere, Murefu Murengerantwari.

Abaturage bavuga ko Ndihokubwimana yari kumwe na mugenzi we bagiye kwiba mu murenge wa Kirehe baza gufatwa barakubitwa; mugenzi we yahise atoroka.

Ntamugabumwe Assuman, se wa Ndihokubwayo, avuga ko yamunaniye kuva kera ndetse ko yigize ikirara kugeza naho yiyita Tariban.

Abaturanyi ba Ndihokubwayo nabo bavuga ko kuba bamufashe agakubitwa kugera aho ajyanwa kwa muganga bidatunguranye kuko yigize ikirara. Banavuga ko ashobora no kuba yakubitiwe ahandi barangiza bakamuzana bakamusiga aho ku muhanda kugira ngo batamenya aho yakubitiwe.

Ndihokubwayo afite umugore n’abana batatu ariko ko batakibana batandukanye kubera ko yigize ikirara.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka