Kirehe: Badakengerwa Vedaste yatemye umugore we n’ishoka

Umugabo witwa Badakengerwa Vedaste afungiye ku kagari ka Mpanga mu murenge wa Mpanga ho mu karere ka Kirehe azira gutema umugore we witwa Mukagasingwa Justine mu mutwe akoresheje ishoka bazira amakimbirane yo mu ngo.

Badakengerwa yakubise umugore we ishoka mu mutwe mu masaha ya saa tatu z’ijoro tariki 30/03/2012. Badakengerwa afitanye abana batanu na Mukagasingwa ariko ngo bamaze igihe batabanye neza mu rugo kuko babanaga ariko umwe akaba mu cyumba cye; nk’uko abaturanyi babivuga.

Uwitonze Marie Louise uyu Mukagasingwa abereye nyirasenge yavuze ko uyu mugabo mu minsi yashize yari avuye muri gereza aho yari amaze amezi agera ku icumi azira nabwo gutema uyu mugore we.

Mukagasigwa Justine ubu ari ku bitaro bya Kirehe kugira ngo yitabweho n’abaganga mu gihe Badakengerwa afungiye ku kagari ka Mpanga.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka