Kirehe: Babiri bafunzwe kubera gufatanwa gerenade mu rugo

Nsengiyumva Jean Paul na Mujyambere Benjamin bakunze kwita Karera bose batuye mu murenge wa Mushikiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe bazira gufatanwa gerenade ebyiri mu rugo imwe yo mu bwoko bwa Totasi indi yo mu bwoko bwa steak.

Izi gerenade zafatiwe mu rugo rwa Nsengiyumva ariko avuga ko yazihawe n’umusirikare wavuye ku rugerero baturanye ngo azimubikire ubwo bari bagiye kumusanira inzu.

Uwo bafunganye we ngo yazize ko avukana n’uyu musirikare wavuye ku rugerero kubera n’izina rye kuko ngo yiyise colonel Sando.

Mujyambere Benjemin wiyise Colonel Sando avuga ko aya mazina yayiswe n’abaturage kubera ko ngo mu gihe gishize abajura bigeze kujya baza kwiba amatungo,we amatungo ye arayarinda hanyuma aza no gufata umuntu yibye ihene eshatu abaturage bahita bamwita Coloneli Sando.

Nsengiyumva Jean Paul wafatanywe Gerenade ebyiri.
Nsengiyumva Jean Paul wafatanywe Gerenade ebyiri.

Ubuyobozi bwa Polisi bukomeje gukangurira abaturage kugaragaza uwo ariwe wese waba ufite intwaro mu buryo butemewe n’amategeko bakazigeza kuri Polisi.

Abandi batatu bafunzwe bakekwaho gucuruza urumogi

Kuri iyo sitasiyo ya polisi ya Kirehe kandi hafungiye abagabo batatu bakekwaho kuba bacuruza urumogi babiri muri bo bakaba baza kururangura mu karere ka Kirehe.

Abagabo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya kirehe ni abitwa Rutagarama Sylvestre, Ndayisaba Jean Claude na Ndagijimana Evariste bakunze kwita Gifaransa, aba bagabo bazira kuba bacuruza urumogi barukuye mu karere ka Kirehe bakarujyana mu mujyi wa Kigali.

Ndayisaba hamwe na Rutagarama bavuga ko bavuye mu mujyi wa Kigali saa mbiri z’ijoro baje kurangura urumogi mu karere ka Kirehe ahitwa Musaza bakaba bavuga ko bakunze kuza kururangura ku mugabo witwa Ndagijimana Evariste bakunze kwita Gifaransa.

Ndayisaba avuga ko atuye Kimisagara mu mujyi wa Kigali akaba mu kazi gasanzwe acuruza imyenda Nyabugogo. Ngo yaje mu karere ka Kirehe atumwe n’uwitwa Josiane utuye Kimisagara mu mujyi wa Kigali aho yamutumaga akamuha amafaranga ibihumbi icumi.

Aba bagabo bava mu mujyi wa Kigali bakaza kurangura urumogi muri Kirehe.
Aba bagabo bava mu mujyi wa Kigali bakaza kurangura urumogi muri Kirehe.

Ndagijimana we avuga ko bamubeshyera atajya aranguza urumogi kandi ko abo bagabo atabazi ari ubwa mbere ababonye. Gusa yemera ko mu gihe gishize yigeze gufungwa akekwaho kuba acuruza urumogi.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kirehe bukomeje kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge bakaba bakomeza bakangurira abaturage gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge, banatanga amakuru aho babikeka hose.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe ni clonelle sando kpoko

ndatimana jean yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka