Kirehe: ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa kanyanga mu rugo iwe

Uwayisaba Ildephonse wo mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe, kuva tariki 12/02/2012, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakarambi azira gufatanywa kanyanga iwe mu rugo.

Uwayisaba yafashwe ubwo polisi yari mu gikorwa cyo gusaka abaturage bacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga. Aho yari ari mu rugo iwe yabonye ko agiye gufatwa yikingirana mu nzu ahita amena kanyanga yari iri mu nzu iwe dore ko ngo yayitekeraga mu rugo iwe.

Si ubwa mbere Uwayisaba bamufatanye kanyanga kuko yari amaze umwaka afunze azira gucuruza kanyanga.

Akarere ka Kirehe kaza ku mwanya wa kabiri nyuma y’akarere ka Rubavu mu kugira abacuruza ibiyobyabwenge bituruka mu gihugu bihana imbibe n’utwo turere.

Akarere ka Kirehe kari mu cyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge kizarangira tariki 18 Gashyantare.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka