Kirehe: Ari mu bitaro nyuma yo gukuramo inda abigambiriye

Nyiramubyeyi Jariya w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe arwariye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo gukuramo inda abigambiriye nk’uko abyiyemerera.

Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo kumenya ko atwite yagize ubwoba bwinshi akeka ko mu rugo iwabo atazabakira agisha inama umukobwa baturanye amubwira ko ayikuramo amwizeza no kubimufashamo.

Ati “nkimara kumenya ko ntwite nagishije inama umuturanyi witwa Mukasikubwabo Léa mubwira ko ntwite nti mbigenze nte? Ati yikuremo. Yampaye umuti ambwira kuwunywa mu kigage ngo ngunyweye wonyine wanyica, narabikoze kuwa gatandatu nimugoroba inda ivamo”.

Yavuze ko inda ikimara kuvamo mu nda hamuriye cyane arataka abantu bahuruye nibwo bamenye ibyo yakoze babimenyesha ubuyobozi, ku cyumweru mu gitondo Polisi iramutwara iramufunga.

Kubera ko yari arembye kandi aribwa cyane mu nda, kuwa mbere mu gitondo Polisi yahise imujyana mu bitaro bya Kirehe ari nayo imurwaje.

Mukasikubwabo ushinjwa kuba ariwe watanze imiti yo gukuramo inda ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe arahakana ibyo ashinjwa na mugenzi we akavuga ko amubeshyera ko atigeze amuha iyo miti.

Nyiramubyeyi avuga ko ababajwe n’ibyo yakoze akaba asaba imbabazi kuba yarakoze ubwo bwicanyi.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka