Kirehe: Arakekwaho kwica umugore we amuteye umugeri mu nda
Ndikumana Jean Bosco utuye mu Kagari ka Mushongi mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe ari mu maboko ya Polisi, sitasiyo ya Nyarubuye akekwaho kwica umugore we witwa Nyirabuyange Atalie amukubise umugeri mu nda mu ijoro ryo ku itariki 16/01/2015.
Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mushongi, Appronie Muragijimana yabitangarije Kigali today, ngo impamvu nyamukuru yaba yaratumye Ndikumana yica umugore we ni amakimbirane yo mu ngo, kuko bahoraga bagirana amakimbirane nyuma yo kubana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yavuze ko Nyirabuyange yashakanye na Ndikumana nyuma yo gutandukana n’umugore wa mbere ngo bigatera amakimbirane adashira mu rugo, umugore agahora akeka ko umugabo we akibana n’uwo batandukanye.
Muragijimana yakomeje avuga ko ubwo umugabo yari atashye mu ijoro umugore yamubajije aho avuye iryo joro ariko umugore ngo akaba hari amakuru afite ko umugabo we yiriwe mu cyerekezo umugore batandukanye atuyemo.
Ngo batangiye gutongana umugore amubaza aho avuye umugabo yanga kumusubiza batangira kurwana umugabo amukubita umugeri mu nda umugore yitura hasi.
Yagize ati “mu gihe umugore yabazaga umugabo aho avuye yaketse ko avuye ku mugore we batandukanye bakomeza gutongana bigera aho barwana umugabo ngo amukubita umugeri mu nda, abari ku irondo baratabara bamujyana kwa muganga ku Kabuye bamugejejeyo ahita apfa”.
Umuyobozi w’Akagari ka Mushongi aravuga ko bafashe ingamba zo kwigisha ingo zirangwamo amakimbirane dore ko bamaze iminsi bazibaruye, ubu bakaba bagiye muri gahunda yo kuzisura bakazigira inama zikareka gukomeza kubaho mu makimbirane kuko byica umutekano w’abaturage bidasize n’ubuzima bw’abantu buhatakarira.
Ndikumana ufite imyaka 28 yashakanye na Nyirabuyange afite imyaka 32 babana mu buryo butemewe n’amategeko nyuma yo gutandukana n’umugore we mukuru, bakaba barabyaranye abana babiri.
Ingingo ya 312 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ihanisha igifungo cya burundu umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica undi yabigambiriye.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|