Kirehe: Amazu 23 yavuyeho ibisenge naho 17 asenyuka ibice bitewe n’imvura
Kuri uyu wa 12/10/2012, mu kagari ka Rugarama, umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe imvura yaguye mu masa saba n’igice yashenye amazu 23 ibisenge by’inzu byose bivaho naho andi 17 asenyuka igice.
Muri ayo mazu yangiritse harimo n’urusengero rwa ADEPR hamwe n’urusengero rwa ELIM aho izi nsengero zose ibisenge byazo byahise biguruka.
Muri iyo mvura nyinshi ivanzemo umuyaga n’urubura umwana witwa Nyiraneza Alphonsine w’imyaka 16 yagwiriwe n’igisenge cy’inzu amererwa nabi akaba yahise ajyanwa kwa muganga; nk’uko bitangazwa na Yves Nshimiyimana uyobora akagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|