Kirehe: Afunzwe azira ibiro 20 bya marijuana

Polisi yo mu karere ka Kirehe yataye muri yombi umusore ukora akazi ko gutwara moto mu mujyi wa Kigali, mu gitondo cya tariki 05/05/2012, nyuma yo kumufatana ibiro 20 by’ikiyobyabwenge cya marijuana.

Biseruka Antoine w’imyaka 27 ushobora kuba yari ajyanye ibi biyobyabwenge mu mujyi wa Kigali dore ko bigaragara ko akorera muri zone ya Nyabugogo, yafashwe ubwo polisi yamuhagarikaga ngo irebe ibyo atwaye mu muzigo yari ahetse; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Aho guhagarara ngo yerekane ibyo atwaye, Biseruka ngo yahisemo guta moto maze ariruka ariko polisi yabashije kumufata mu minota mikeya ubu akaba afungiwe kuri station ya polisi ya Kirehe.

Supt. Johnson, ukuriye polisi ikorera mu karere ka Kirehe yavuze ko gufatwa k’uyu musore byatewe n’ubufatanye hagati ya polisi ndetse n’abaturage, anongeraho ko banafatanye ibiyobyabwenge abandi bantu batanu mu gihe gishize kubera ubufatanye n’abaturage.

Polisi yashyizeho ingamba zihamye zo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge binyuze muri Community Policing; nk’uko DPC Supt. Sesonga yabyongeyeho.

DPC Supt Sesonga yasabye abaturage ba Kirehe gukomeza guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano mu rwego rwo guhangana n’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha. Yasabye kandi urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bakayoboka ibikorwa bibaganisha ku iterambere.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka