Kirehe: Afunzwe azira guteka kanyanga
Nkunzwenimana Jean Baptiste w’imyaka 25 utuye mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe azira gufatwa atetse kanyanga.
Uyu mugabo yafashwe tariki 30/09/2012 atetse kanyanga, akaba yarafatanywe ingunguru ebyiri akoresha mu guteka kanyanga na litiro esheshatu za kanyanga n’icyo bita urusheke bakunze gukoresha bateka kanyanga.
Mu rwego rwo gukomeza guhashya abanywa n’abacuruza ibiyobyebwenge ubuyobozi bufatanya n’abaturage mu kubirwanya kuko babona ko biri mu byangiza ubuzima cyane cyane ubuzima bw’urubyiruko; nk’uko bisobanurwa na Yves Nshimiyimana uyobora akagari ka Rugarama.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|