Kirehe: Afunzwe azira gukubitisha umwana ingufuri y’igare

Kagorora Simoni utuye mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe afungiye kuri polisi mu murenge wa Nyamugari, kuva tariki 30/04/2012, azira gukubita umwana we w’umukobwa w’imyaka 10 witwa Mukashyaka Aline akoresheje ingufuri y’igari.

Uwo mwana avuga ko se yamutumye kujya kwahira ubwatsi mu mirima y’abaturanyi ariko arabitinya ngo batamufata bituma atinda kugera mu rugo anahagera ntabwo azanye. Se yahise amukubitisha ingufuri bafungisha igari arangije ayita mu musarane.

Mukashyaka afite ibikomere umubiri wose kandi avuga ko amaze igihe kigera ku cyumweru atarajya kubyivuza kuko ngo yari yaratinye kubivuga. Uyu mwana abana na mukase kuko nyina se yaramwirukanye.

Nyirabaziyaka Alphonsine ni umugore wa Kagorora Simon akaba na nyina wa Mukashyaka avuga ko umugore Kagorora afite ari uwa gatanu kuko ngo n’abandi bagenda batandukana.

Kimwe n’abaturanyi babo, Nyirabaziyaka avuga ko Kagorora yakuye Mukashyaka mu ishuri kandi nta n’ubwisungane mu kwivuza agira. Uwo mugabo kandi ngo anywa urumogi bakaba aribyo bakeka ko byatumye akubitisha uyu mwana we igufuri y’igare.

Aho afungiye, Kagorora Simoni yemera ko yakubise umwana we. Ubuyobozi ubu bugiye gushaka uko bamugeza kwa muganga ngo abe yavurwa.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka