Kirehe: Afunze azira kugurisha inka yahawe muri gahunda ya Girinka

Nsengiyumva Emmanuel utuye mu mudugudu wa Rugarama,akagari ka Cyendajuru mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye afungiye kuri sitasiyo ya poilisi ya Kirehe kubera kugurisha inka yahawe muri gahunda ya Girinka.

Nsengiyumva yahawe iyo nka kugira ngo ajye yoroza abandi nuko agezeyo arayigurisha ahungira mu karere ka Kirehe; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe, Kanzayire consolée abivuga.

Akimara kugurisha iyi nka yahawe muri gahunda ya Girinka, Nsengiyumva Emmanuel atuye mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye yahise ahungira mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe ari naho umugore we yaje kumenya ko yahungiye akaza kuhamureba.

Umugore w’uyu mugabo yaje kumureba kubera ko yari amaze kugurisha inka kandi bari bamaze kuyikuraho ibintu byinshi ikindi kandi ngo yayigurishije ataritura abandi nk’uko gahunda ya Girinka ibiteganya.

Nsengiyumva afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe naho umugore we bategetse uyu mugabo aba amuhaye ibihumbi makumyabiri bya tike yamuzanye ava mu murenge wa Simbi ho mu karere ka Huye mu ntara y’amjyepfo mu gihe bagikurikirana ikibazo cy’uyu mugabo we.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugiye mu mategeko ubwo yakoze ikihe cyaha?Gihanishwa ikihe gihano?Iyihe ngingo?

SIBO yanditse ku itariki ya: 15-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka