Kirehe: Afunze azira gufatanywa ibiro 21 by’urumogi
Umugabo witwa Mugambira Vedaste utuye mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatore kuva tariki 21/02/2012 azira gufatanwa ibiro 21 by’urumogi.
Mugambira ufite imyaka 25 avuga ko yabifatanywe mu rugo iwe aho yari yarabizaniwe n’Umutanzaniya kugira ngo azaze akomeze abijyane i Kigali.Avuga ko yari asanzwe aziranye n’uwo Mutanzaniya kuko yari asanzwe aza mu murenge wa Gatore akaba avuga ko abisabira imbabazi kuko atazongera nibaramuka bamuhaye imbabazi.
Uyu Mugabo afashwe mu gihe mu karere ka Kirehe bamaze iminsi basoje icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|