Kirehe: Abayobozi barasabwa kwita ku mutekano mu minsi mikuru

Abayobozi bo mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba basabwe kwita ku mutekano muri uku kwezi kw’iminsi mikuru, nk’uko babisabwe mu nama y’umutekano yaguye, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 13/12/2013.

Iyi nama yareberaga hamwe uburyo ukwezi kwa 10 n’ukwa 11 umutekano wari wifashe banashaka uko umutekano wanozwa muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Abayobozi mu nama y'umutekano.
Abayobozi mu nama y’umutekano.

Abari bayitabiriye mu mezi abriri ashize harabaye ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, hanagaragara kandi ikibazo cy’ibiza, aho amazu yagiye asamburwa n’imvura mu mirenge imwe n’imwe igize aka karere.

Protais Murayire, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yibukije abitabiriye inama ko umutekano ubareba mbere na mbere, abasaba gukorana n’abaturage bakomeza gukaza amarondo bagashyiraho gahunda izwi yo gukora amarondo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko impamvu bateguye iyi nama y’umutekano ari uburyo bwo kwibutsa abayobozi gukangurira abaturage kwita ku mutekanoi wabo muri iyi minsi mikuru.

Ikibazo cy’amafaranga y’umwenda abaturage bahawe telephone n’Akarere ku nguzanyo ya banki itsura amajyambere (BRD) batishyuye nacyo cyagarutsweho. Ayo mafaranga aturuka kuri za telephone abaturage bahawe bishinganishijwe n’akarere.

Bemeje ko iki kibazo gikomeye kuba batarishyura, mu gihe hari n’abamaze kwimuka bakajya gutura ahandi. Akarere kemeje ko kagiye gushyira ingufu mu kugaruza amafaranga atarishyurwa.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Kirehe bwakanguriye abayobozi batandukanye gutanga amakuru ahantu hose baba bakeka ko haba ibiyobyabwenge, kuko bikunze kugaragara ko hajya haboneka urumogi na Kanyanga akenshi biva muri Tanzaniya.
Hasabwe kandi ko ingo zigaragaramo amakimbirane zashyirwa ku rutonde zikamenyekana, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubagira inama hakiri kare.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abutugari hamwe n’abakozi bakorera ku karere ka Kirehe.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka