Kirehe: Abasore babiri bafunzwe bazira urumogi

Abasore babiri bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa ibiro 42 by’urumogi ubwo bashakaga kurucikana barugemuye i Kigali mu gitondo cyo kuwa 27/12/2014.

Abo basore ni Ndayisaba Pascal na Bihoyiki Damascène bari mu kigero cy’imyaka 20.

Ndayisaba utuye mu Kagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore ari nawe wafatanwe uwo mufuka w’urumogi ahitwa Cyunuzi yavuze ko ari umugabo wari umuhaye akazi ngo arumutwaze ku gihembo cy’amafaranga ibihumbi bitatu.

Yagize ati “bamfashe nari ndi gukorera amafaranga nari nikoreye uru rumogi umugabo witwa Franҫois nari ndutwariye abonye bamfashe ariruka, ni ubwa mbere nari mbigiyemo ndumva bambabarira icyaha nagikoze ariko sinzasubira”.

Polisi iravuga ko uwitwa Bihoyiki Damascène nawe basanze utuvungunyukira tw’urumogi mu nzu yari aryamyemo bikaba bigaragara ko n’uwo mufuka wafashwe ari ho wari ubitse.

Supt Christian Safari uyobora Polisi mu Karere ka Kirehe arasaba abantu bose kwirinda ibiyobyabwenge no kubirwanya kuko byangiza ubuzima, ndetse n’ubifatiwemo agafungwa bikamusaba igihe kirekire bikamubuza kwiteza imbere.

Yakomeje akangurira abaturage gukomeza gufatanya n’abashinzwe umutekano batangira amakuru ku gihe mu gukomeza guhashya abo bagizi ba nabi.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka