Kirehe: Abantu icyenda bafatanwe ibiyobwabwenge

Abantu icyenda batuye mu mirenge ya Musaza na Kigarama mu karere ka Kirehe batawe muri yombi na polisi kuwa gatanu tariki 08/06/2012 nyuma yo gufatanwa urumogi n’ibiyobyabwenge birimo inzoga ya vodka na waragi.

Mu mukwabu wakozwe na polisi ifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abantu bane batawe muri yombi bafatanwe ibiro 145 by’urumogi bakaba bakurikiranweho gukwirakwiza no kugurisha urumogi mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Muri uwo mukwabu, abandi bantu batanu bafatanwe amakarito 27 ya vodka n’amakarito 12 ya waragi.

Abayobozi b’inzego z’ibanze na polisi bagiranye inama n’abaturage nyuma y’uwo mukwabu babasaba kwirinda gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Polisi yibukije abaturage kumenyesha inzego zishinzwe umutekano abantu bose bacuruza ibyo biyobyabwenge naho abayobozi b’inzego z’ibanze basaba abaturage kongera imbaraga mu guhashya ibiyobyabwenge.

Kunywa ibiyobyabwenge bikurura ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, kwangiza abana n’ubujura.

Polisi irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze, imiryango itegamiye kuri Leta, urubyiruko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa gufatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka