Kirehe: Abantu bane bafatanwe ibiro bisaga 30 by’urumogi

Abasore batatu n’umusaza umwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe nyuma yo gufatanwa urumogi kuwa gatandatu tariki 13/12/2014, bose bakaba basaba imbabazi bemeza ko batazabisubira.

Mu biro bisaga 30 by’urumogi bafatanwe babiri muri bo baremera ko bari baruguriye kurwinywera ubwabo abandi bakavuga ko rwari urwo gucuruza.

Ndayishimiye Jean Claude utuye mu murenge wa Kigarama agira ati “utu tubure (udufungo) 12 bamfatanye twari utwanjye two kwinywera, nari natuguze na Philbert wa Gatore, ni bagenzi banjye bamundangiye ko acuruza urumogi muha 1000 ampa utubure 12 nsanzwe ndinywa rwose, utu? nari kutumara mu gihe gito”.

Habimana Jean de Dieu wo mu Kagari ka Nyankurazo mu Murenge wa Kigarama ati “njye kari akabure kamwe ko kunywa mu cyayi ndaryama inzoka zikarara zigorora niwo muti bari bandangiye”.

Kazanenda na Iyamuremye ngo bari bafite gahunda yo kurucuruza.
Kazanenda na Iyamuremye ngo bari bafite gahunda yo kurucuruza.

Abajya kurugurira mu gihugu cya Tanzaniya ngo barubona kuri make kuko ngo kuruhinga no kurucuruza mu gihugu cya Tanzaniya ntibibujijwe, ngo niyo mpamvu usanga bakunda kurugemura mu Rwanda kuko ariho hari isoko ry’amafaranga menshi.

Kazanenda Amosi w’imyaka 38 wafatanwe ibiro 12 aravuga ko yari amaze gukuramo inyungu y’amafaranga 36 mu kwezi kumwe.

Ati “urumogi muri Tanzaniya nirwo gusa uranyura ku muhanda ukabona umurima warwo ntugire icyo urukoraho n’ubuyobozi ntibarurwanya, najyaga Tanzaniya nkarugura nkagemurira umunyakigari witwa Akima niwe wanyohererezaga amafaranga nkarugura nkamugemurira. Ikiro nagavuragaho ibihumbi bibiri ubu ku kwezi nari ngize 36 by’inyungu. Ubuyobozi bumbabariye n’Imana ikambabarira sinabyongera kuko nabonye ko ari icyaha Leta idashaka”.

Umusaza Iyamuremye Jean Bosco wafatanwe ibiro birenga 18 avuga ko ari rimwe yari agiye mu bucuruzi bw’urumogi ari umutanzaniya wari umurimo amafaranga maze akamwishyura urumogi akarutwara, none arasaba imbabazi.

Ati “rwose nibwo bwa mbere no mu murenge bumiwe kuko ntibari banziho izo ngeso mbabariwe sinazabyongera ni umutanzaniya wanyambuye amafaranga aranshuka anyishyura urumogi ndemera”.

Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe ikomeje gushima uruhare abaturage bakomeje kugaragaza bahashya ibikorwa bibi birimo no gucuruza ibiyobyabwenge, inabasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku muntu wese ukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu, banakumira icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka