Kirazira kugenda n’amaguru mu ruhande rumwe n’imodoka ziguturutse inyuma

Ubukangurambaga buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ ku wa gatanu tariki 23 Kanama 2019 bwakomereje mu ishuri ryisumbuye rya Lycée Notre Dame de Cîteaux riherereye mu Mujyi wa Kigali.

Muri ubwo bukangurambaga, abayobozi batandukanye b’inzego za polisi, bamwe mu bigisha amategeko y’umuhanda mu Mujyi wa Kigali, ndetse na Dr Claudine Uwera Kanyamanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana, bahuguye abanyeshuri ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umuhanda ndetse n’ibinyabiziga, mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo.

Nsengiyumva Gaston, umwe mu bafite ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali, yabwiye abanyeshuri muri make uburyo bwo kwambukiranya umuhanda.

Ati "Kirazira kugenda ku muhanda n’amaguru uteye ibitugu imodoka ziguturutse inyuma. Imodoka ino aha zigenda iburyo, ubwo nawe jya ugendera ibumoso, kugira ngo imodoka zize uzireba.Gerageza ntutere umugongo imodoka zigendera ku ruhande urimo ugenderaho, zitazakugonga utazibonye."

Nsengiyumva yasobanuye n’uburyo abanyamaguru bagomba kwitwara mu gihe bambukira mu mirongo yabagenewe izwi nka ’zebra crossing’ igizwe n’imirongo y’umukara n’umweru, cyangwa umweru n’umutuku, ndetse n’amatara yo ku muhanda. Yababwiye ko iyo itara ryo ku muhanda ryaka umutuku, umunyamaguru ahagarara, ryakwaka icyatsi akagenda.

Ati "Kandi nabwo ntupfa kwambuka uko ubonye ngo ni uko ari uburenganzira bwawe! Ni ukugerageza guhagarara, ukareba ku ruhande rw’ibumoso wabona nta kinyabiziga gihari, ugatangira ukambuka. Iyo ugeze mu murongo uciye umuhanda mo kabiri, ugomba no kureba iburyo, ukareba ko nta modoka izamuka kugira ngo ushobore kwambuka."

Muri icyo kiganiro kandi, CP Mujiji Rafiki, umuyobozi ukuriye ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabwiye abanyeshuri bo muri icyo kigo cya Lycée Notre Dame de Cîteaux ko umuntu utega moto agomba kwambara ingofero irinda umutwe mu gihe cy’impanuka (Casque), kutemera gutendekwa cyangwa kugenda kuri moto muri abagenzi babiri n’ubatwaye wa gatatu, kuko ubwishingizi( assurance) bwa Moto buba ari ubw’abantu babiri gusa, ari na yo mpamvu Moto igira izo ngofero ebyiri gusa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera we yababwiye ko n’ugendeye mu modoka agomba kugira ibyo yitaho kugira ngo agere iyo ajya amahoro.

Ati "Turabasaba ko n’igihe mugendera mu modoka mwambara umukandara, ndetse n’ugutwaye. Niba umuntu agutwaye yihuta cyane, mubwire uti sigaho, ntwara neza. Mu modoka mugendamo zose haba handitsemo nimero ya polisi, nimero za RURA, na nimero z’ikinyabiziga kibatwaye. Igihe cyose muhuye n’umushoferi utabyubahiriza, mujye mutumenyesha."

Dr Claudine Uwera Kanyamanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana yabwiye abanyeshuri bari bateraniye aho ko impamvu baje babasanga ari uko babitayeho, kandi babakunda nk’abana babo.

Ati "Ni yo mpamvu na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana iri hano by’umwihariko. Uyu munsi turifuza ko namwe mwamenya uruhare rwanyu, kandi icyo dushaka ni uko mubishyira mu bikorwa, kuko iyo umuntu akunda undi amwifuriza amahoro."

Biteganyijwe ko gahunda ya Gerayo Amahoro izamara ibyumweru 52, ikaba igamije gutanga ubukangurambaga bwo kugabanya impanuka zo mu muhanda, kuri iyi nshuro ikaba yageze no mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka