Kinyinya: Abaturage biguriye imodoka ya kabiri ya milioni 21Frw
Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo wamuritse imodoka yumutekano ifite agaciro ka miliyoni 21Frw yavuye mu misanzu abaturage bateranyije bakayigura.

Iyi modoka ibaye iya kabiri abaturage baguze mu rwego rwo mu rwego rwo kugira uruhare mu mutekano ubakorerwa, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa Umuhoza Rwabukumba, ubwo bamurikaga iyi modoka kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017.
Yagize ati "Hari amafaranga atangwa n’abaturage y’umutekano bitewe n’ikiciro abarizwamo, bityo ayo mafaranga agakusankwa, ari nayo mubona yaguzwemo iyi modoka ndetse n’ibindi bikorwa byifashishwa mu kubungabunga umutekano."

Mu rwego rwo gushimira abakora irondo ku kazi bakora, abaturage banabageneye ubwishingizi bw’ubuzima kugira ngo bajye bivuza hamwe n’imiryango yabo.
Maniraguha Jean de Dieu, umwe mu bakora irondo ry’umwuga, yavuzeko ashimishijwe n’iki gikorwa, kuko bagiye kurushaho gukora akazi kabo neza
Ati "Hari igihe wabaga uri mu kazi, ari ninjiro bakagutabaza ahantu havutse ikibazo ukaba watinya kujyayo cyangwa wajyayo ukaba wahahurira n’ibisambo bikaba byakugirira nabi, ariko ndizera ko ubwo dufite iyi modoka, igihe cyose umuturage azajya ugatabariza, uzajya umutaba byihuse."

Umurenge wa Kinyinya ufite abashinzwe irindo ry’umwuga bangana 186, nibura buri munyerondo ahembwa ibihumbi 30Frw.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|