Kinamba:Abakozi batekaga icyayi barakekwaho gutera inkongi mu ruganda(Amafoto)

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ikoreramo uruganda RWACOM, rukora ibikoresho bya plastic.

Imodoka zizimya umuriro zahise zihagera
Imodoka zizimya umuriro zahise zihagera

Abakorera kuri urwo ruganda babwiye Kigali Today ko inkongi yadutse mu ma saa cyenda z’igicamunsi,igatangirira ahari habitse ibikoresho (matieres)bakora mo ibindi.

Ntiharamenyekana amakuru agaragaza neza icyateye iyo nkongi, gusa hari amakuru avuga ko aho yatangiriye hari umukozi wahoze ahatekeye ibyo kurya, bigakekwa ko yaba yibagiwe kuzimya umuriro ukaba ari wo wateye inkongi.

Abakozi bari bakoze ku manywa bose uko ari batandatu, bahakanye ayo makuru, bavuga ko nta mukizi wemerewe gutekera mu ruganda, bityo ko ntawigeze abikora.

Umwe mu bakozi yagize ati "Hano ntabwo turya! Umuntu uteka ni umusekirite wenyine kandi na we atekera hariya hirya aho aba! Hano iyo saa saba zigeze, abakozi twese tujya kurya hanze, nta muntu utekera hano! Ahubwo bishobora kuba byatewe n’amashanyarazi"!

Polisi yatabaye vuba izimya umuriro utarangiza byinshi
Polisi yatabaye vuba izimya umuriro utarangiza byinshi

Nyamara ariko, mu gushakisha inkomoko nyayo y’uwo muriro, byaje gutahurwa ko hari abakozi babiri batekeye icyayi inyuma gato y’uruganda, bakabikora rwihishwa kuko bitemewe gutekera mu ruganda, hanyuma bakibagirwa kuzimya umuriro, bigakekwa ko ari wo waje gutera inkongi mu ruganda.

Nyir’urwo ruganda Madamu Meenal, yabwiye Kigali Today ko ataramenya neza inkomoko y’iyo nkongi, gusa nawe avuga ko yabwiwe ko hari abakozi bari bahatekeye ibyo kurya.

Madame Meenal kandi yavuze ko kugeza ubu atarabasha kumenya agaciro k’ibyangirikiye muri iyi mpanuka.

Bamwe mu bakozi b'uruganda bafatanyaga na polisi mu kuzimya umuriro
Bamwe mu bakozi b’uruganda bafatanyaga na polisi mu kuzimya umuriro

Yagize ati "Abakozi banjye bampamagaye mu ma saa cyenda, bamwbira ko uruganda rufashwe n’umuriro, mpita nza nihuta. Mu minota 15 nari mpageze, nsanga ububiko bwahiye.Ntabwo ndamenya ibyangiritse, ndacyabanza kureba ko ububiko bwanjye budafatwa.

Icyateye umuriro nacyo ntiturakimenya. hari abavuze ko hari umukozi wari utetse ibyo kurya hariya inyuma, ariko ntiturabimenya neza. Ndaza kubabwira nyuma, mufate nomero yanjye ningira icyo menya ndaza kubabwira".

Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryatabaye vuba, rizimya iyo nkongi itarangiza ibikoresho byinshi.

Polisi kandi yabwiye itangazamakuru ko yatabaye hakiri kare, ibyinshi mu bikoresho bikabasha kurokoka, uretse gusa impapuro zishaje, ibikarito byashaje n’ibindi bintu bishaje.

Uretse ibikoresho bya plastics bivugwa ko byangirikiye muri iyi nkongi, hari n’abari bahafite ububiko bw’impapuro bwbwiye Kigali Today ko zahiye.

Andi mafoto

Amafoto: Fiston Nyirishema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka