Kimisagara: Birakekwa ko yiyahuye agapfana inda y’amezi atandatu

Mu ijoro ryakeye ahagana saa munani mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge Kimisagara , Akagari ka Katabaro mu Mudugudu w’ubusabane hamenyekanye urupfu rw’umugore wari utwite inda y’amezi atandatu.

Abaturanyi babo bemeza ko ari ibintu byatunguranye kuko mu mezi atandatu uwo mugore yari amaranye n’umugabo we bari batarumva aba bombi barwana ngo bibe byaviramo umwe kuhasiga ubuzima.

Umwe muri abo baturanyi yagize ati: “Mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Uwamahoro Olive (uwapfuye) yabwiye umugabo we ko hari umuntu umuhamagaye ngo bavugane iby’akazi ariko ngo agenda umugabo we atabishaka aza kugaruka mu ma saa moya n’igice. Bigeze mu ma saa saba umugabo yahamagaye inshuti ye ayibwira ko Olive apfuye”.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Ubusabane avuga ko yahamagawe saa saba z’ijoro n’umuturage wo mu mudugudu ayoboye ahageze asanga umugore aryamye ku buriri yapfuye.

Ati: “Mu makuru mfite ni uko ku mugoroba bombi (umugore n’umugabo) bari kumwe basangira inzoga mu rusisiro nyuma baza gutaha ariko nta kibazo bazi bari bafitanye. Avuga ko ngo umugabo yavuze ko yabyutse nijoro, asohotse ageze mu ruganiriro (salon) asanga amanitse mu gitenge ahita amumanura amuryamisha ku buriri”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, ku murongo wa telefone, na we yagize icyo abivugaho, ati “Ahagana saa munani z’ijoro umugabo yahamagaye avuga ko yasohotse hanze agarutse asanga umugore yapfuye.”

Uyu muyobozi avuga ko umugabo ari we wa mbere ucyekwa kuko ngo nta kuntu waba uri kumwe n’umuntu mu cyumba hanyuma nurangiza uvuge ngo yiyahuye.

Yongeyeho ko inzego z’iperereza zikomeje akazi kazo kugira ngo zimenye ukuri ku byihishe inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera.

Havuguziga uyobora Umurenge wa Kimisagara avuga ko kandi umugabo na we yageze aho afata urwembe arikeba ibisa nkaho ari ipfunwe by’ibyo yaba yakoze.

Uwamahoro Olive uvugwa ko yiyahuye yari afite imyaka 24 naho umugabo we witwa Nkusi Patrick afite imyaka 23 y’amavuko. Babanaga batarasezeranye mu mategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sindi expert muri criminology, ariko ngendeye kuri facts nke mwaduhaye muri iyi nkuru, ndabona uyu mugabo hari icyo azi ku rupfu rw’uyu mugore.

RIB iperereze yitonze. Muri iki gihe heze ikintu cy’abicanyi ba maquilla (maquiller) ubwicanyi bwabo, bagashaka kutwemeza ko uwo bishe yiyahuye.

Pokou yanditse ku itariki ya: 13-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka