Kimironko: Agaciro k’ibyangiritse muri Luxury Hotel ntikaramenyekana

Ubuyobozi bwa Luxury Hotel iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali buratangaza ko agaciro k’ibyangijwe n’inkongi y’umuriro kataramenyekana, gusa ngo hangiritse ibikoresho byinshi.

Luxury Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki 20/01/2015. Ubuyobozi bwayo buvuga ko iyi nkongi y’umuriro yafashe inyubako ya Hoteri ahagana saa munani z’amanywa ariko ngo ntibamenye icyawuteye, uretse ko bacyeka ko intandaro ari amashanyarazi.

Umucungamutungo wa Luxury Hotel, Egide Ruhashya, mu kiganiro na Kigali Today yagize ati “Umuriro wahereye mu nzu yo hejuru igizwe n’ibyumba bitatu, aho bogera, ndetse n’inzu ikorerwamo inama, akaba ari naho haba insinga z’amashanyarazi dukeka ko zateye uyu muriro”.

Luxury Hotel yafashwe n'inkongi y'umuriro.
Luxury Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Yakomeje atangaza ko bakimara kubona iyo nkongi bahise bafunga amashanyarazi bagatangira gusohora ibikoresho bimwe na bimwe babashaga guterura, ndetse banahamagara ishami rya Polisi rishinzwe gukumira inkongi z’umuriro kugira ngo ribatabare.

Ruhashya kandi yatangaje ko n’ubwo hari bike babashije gukiza batari bamenya ingano y’ibyangiritse ariko ahagaragara hibasiwe n’inkongi muri iyi hoteri hari ibikoresho byinshi byo mu byumba, mu nzu yakorerwagamo inama ndetse n’aho bakarabiraga bifite agaciro kanini, ku buryo ahamya ko bagize igihombo gikomeye n’ubwo bafite amahirwe y’uko inzu yabo yari ifite ubwishingizi.

Inkongi z’umuriro zibasira amazu mu mujyi wa Kigali zaherukaga umwaka ushize wa 2014.

Ibyangiritse muri Luxury Hotel ntibiramenyekana.
Ibyangiritse muri Luxury Hotel ntibiramenyekana.
Polisi yatabaye izimya inkongi y'umuriro.
Polisi yatabaye izimya inkongi y’umuriro.
Inkongi yaturutse mu gice cyo hejuru cya hoteri.
Inkongi yaturutse mu gice cyo hejuru cya hoteri.
Biracyekwa ko yaba yatewe n'insinga z'amashanyarazi.
Biracyekwa ko yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi.
Amahirwe ni uko iyi nyubako yari ifite ubwishingizi.
Amahirwe ni uko iyi nyubako yari ifite ubwishingizi.
Ibi ni bimwe mu bikoresho babashije kuramira.
Ibi ni bimwe mu bikoresho babashije kuramira.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka