Kigali: Yiyise umusirikare atwara imodoka y’uruganda rwa Volkswagen ntiyayigarura

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera Polisi yaherekaniye umuturage wafashwe nyuma yo kubeshya abakozi b’ikigo cya Volkswagen akiyita Ofisiye mukuru mu ngabo z’u Rwanda, bakamuha imodoka ntabishyure neza ndetse n’imodoka ntayigarure.

Gasana aravugwaho kwiyita umusirikare w'ipeti rya Lt. Col mu ngabo z'u Rwanda atwara imodoka ya Volkswagen
Gasana aravugwaho kwiyita umusirikare w’ipeti rya Lt. Col mu ngabo z’u Rwanda atwara imodoka ya Volkswagen

Yitwa Gasana Lionel Ritchie akaba yariyise umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo z’u Rwanda. Uyu ngo yakodesheje imodoka mu kigo cya Volkswagen arayiherana yanga kuyigarura kandi ataranishyuraga iki kigo neza.

Ngango Alain, ni umukozi wo mu kigo cya Volkswagen aho Gasana wiyitaga umusirikare yakuye imodoka.

Ngango yagize ati “Uriya Gasana hashize igihe kinini ampamagaye ku kazi ambwira ko ari Lt. Col mu ngabo z’u Rwanda ko ari mu kazi imodoka ikaba imupfiriyeho akaba akeneye indi byihuse. Twarayimuhaye ayimarana igihe kitari gitoya yishyura neza ariko aza kumara ukwezi atishyura. Twahise tubishyikiriza izindi nzego zo mu kazi iwacu na bo babigeza kuri Polisi nibwo yaje gufatwa basanga atari umusirikare nk’uko yabitubwiraga.”

Ngango avuga ko ubwo Gasana yashyikirizwaga iyo modoka aho yari ari yanze gutanga ibyangombwa bigaragaza ko ari umusirikare koko, ariko bo bapfa kumwizera barayimukodesha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Gasana yateye urubwa urwego rwa gisirikare agenda ahemuka. Yavuze ko inshuro nyinshi Polisi yerekana abantu bagenda biyitirira inzego, yibutsa abantu ko kwiyitirira urwego ari icyaha kandi ababikora bose bazajya bafatwa babihanirwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa byashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yooo nukuri birababaje ariko mugihe atarahamwa nicyaha numwere

Kalisa yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

None Volswagen baha imodoka abasirikare gusa. Aha harimo urujijo.

Fouta Jalon yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

Abiyitirira impamyabumenyi baruzuye muri WASAC LTD mu ba plumbers na ba Réleveurs kandi birazwi mu buyobozi bw’ikigo ariko ntawubihanirwa kuko bakingiwe ikibaba nabayobozi babahesheje ako kazi,nta musaruro mwiza batanga rero mugihe batabifitiye ubushobozi,nihitiraga...

Léonard yanditse ku itariki ya: 24-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka