Kigali: Umusore yibye telefone ahita yinjira muri ruhurura
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, umusore yashikuje telefone umuntu wigenderaga n’amaguru, ahita yinjira muri ruhurura aburirwa irengero.
Ibi byabereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ku muhanda munini wa kaburimbo munsi y’ahazwi nka Downtown, hafi y’ahahoze gereza ya Nyarugenge.
Uwibwe telefone ari we Jean Paul Baganineza, yabwiye Kigali Today uko byamugendekeye.
Ati "Nagendaga n’amaguru, umuntu aba anshikuje telefone ariruka, mwirukaho ndamufata, andusha imbaraga arancika ahita yinjira muri ruhurura, ndamubura".
Arongera ati "Nahise ntabaza Polisi, baraza bareba aho uwanyibye yanyuze, batangira kumushakisha. Yari telefone ya Techno naguze ibihumbi 100Frw, ubwo ndayihombye, ariko wenda uwo mujura yafatwa nkayisubirana".
Tuyisenge François wabonye ibi biba yasobanuye uburyo yabonye uwo mujura wibye iyo telefone ukekwaho kwiba iyo telefone yinjira muri ruhurura.
Ati "Yamaze kuyimushikuza ahita yiroha muri iyi ruhurura irimo n’amazi tuba turamubuze. Hari umumotari wahise na we yinjiramo aramushakisha arinda agaruka yamubuze. Hari n’abandi bagabo babiri na bo binjiyemo bagaruka buzuyeho ibyondo ariko na bo bamubuze".
Undi ati "Aha hantu bakunda kuhibira, n’ejo bahashikurije umukobwa telefone, uyitwaye yinjira muri iyi ruhurura, kandi ashobora kuba ari umuntu umwe ubikora, icyaduha amahirwe agafatwa".
Polisi y’Igihugu yahageze, izana n’imodoka nini iterura ibipfundikizo bya ruhurura, hagira n’abinjiramo barashakisha, ariko kugera saa munani z’amanywa bari batarabasha kubona uwashakishwaga.
Abazi aho ku Muhima, bavuga ko iyo ruhurura ishamikiyeho ituruka ku Gitega, imanuka Nyabugogo n’iva kuri rond point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku buryo kubona uwo ukekwaho kwiba iyo telefone ngo bigoye, kuko ashobora kuba ahamenyereye, nk’uko abamubonye babivuze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|