Kigali: Umunyamahanga yasubijwe amafaranga asaga Miliyoni enye aherutse kwibwa

Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 yeretse itangazamakuru abasore babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye (4,110,000 Frw) mu modoka y’umunyamahanga Walker Jemrose Leonara mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko uyu Mwongerezakazi Walker Jemrose Leonara, yaparitse imodoka ahazwi nka Downtown mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatatu tariki 12 Mata 2023. Aba basore babiri ari bo Niyitegka Djuma w’imyaka 23 ukomoka ku Mumena mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, na Nizeyimana Fabrice w’imyaka 24 wo mu Mudugudu wa Rubona , akagari ka Rugarama Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bahise bagenda bafungura imodoka ye, biba ayo mafaranga.

Walker Jemrose Leonara wibwe aya mafaranga akorera ikigo cyigenga (Head of Young Citizens of Rwanda Life Organization) mu Mujyi wa Kigali, gifasha abana bato kubona amafaranga y’ishuri.

Ati “Amafaranga yibwe tariki 12 Mata 2023 ubwo yari avuye kuri Banki ayasize mu modoka asanga imodoka bayifunguye bayakuramo, ahita yitabaza Polisi. Nyuma y’umunsi umwe bahise bafatwa”.

Abasore babiri bakekwaho kwiba Umunyamahanga barafashwe
Abasore babiri bakekwaho kwiba Umunyamahanga barafashwe

CP Kabera yatangaje ko Niyitegeka Djuma atari ubwa mbere afatiwe mu bikorwa by’ubujura kuko mu mwaka wa 2017 yafunzwe imyaka ibiri mu igororero rya Nyarugenge ndetse mbere yaho yatawe muri yombi inshuro zirenga eshatu azira ubujura ndetse yajyanywe kugororerwa Iwawa ishuro imwe.

Nizeyimana Fabrice na we yigeze gutabwa muri yombi muri Gashyantare 2023 akurikiranyweho kugura televiziyo yibwe.

CP Kabera avuga ko mu makuru y’iperereza bakoze, basanze aba basore barabonye uyu mubyeyi ari muri Banki baramukurikirana kugeza babonye aho aparitse imodoka ye, bahita biba ayo mafaranga nyuma baza gufatwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, ari kumwe na CP Kabera, bashyikirije uwibwe amafaranga ye yose uko ari 4,110,000 kuko abayibye bafashwe batarayangiza.

Nyuma yo gushyikirizwa amafaranga ye, Walker Jemrose Leonara yabwiye itangazamakuru ko akimara kwibwa yahise ajya kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge abasaba kumufasha gushakisha uwaba yamwibye.

Ati “Nyuma y’umunsi umwe bakimpamagara bakambwira ko amafaranga yanjye yabonetse narishimye cyane mpita mbona ko Igihugu cy’u Rwanda ari Igihugu cyiza gitekanye”.

CP Kabera yaburiye abantu bose bari mu nzira zo gukora ubujura ko bitazabahira kuko inzego z’ubuybozi zitazabemerera na gato gukora ibikorwa nk’ibyo, kandi ko n’uzabikora azabiryozwa.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko uwibye wese cyangwa uwakoze icyaha mu gihe akiri muri iki gihugu ntaho azadukicira. Icyo nisabira abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe.”

CP Kabera yaburiye abakomeje kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano
CP Kabera yaburiye abakomeje kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano

CP Kabera yavuze tumwe mu duce two mu mujyi wa Kigali tubamo abantu bakora ubujura nk’ahitwa ku Giti cy’inyoni, mu Gatsata, ku Gisozi n’abiyita aba Marine bose, ko amayeri bakoresha yo kwambura abantu azwi kandi ko abasaba gukura amaboko mu mufuka bagakora aho kwirirwa bacuza rubanda utwabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko icyaha cy’ubujura kiri mu byaha 10 bya mbere bikorwa n’abantu benshi, ariko ko ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, iki cyaha kigomba gucika burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byose biterwa nigihano gito bafungwa babakatiye imyaka 5 byaba byiza kuruta 1 ngo mumyaka 5 bafungwe 5 bibye 5

lg yanditse ku itariki ya: 16-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka