Kigali: Umugabo yabonetse mu nzu yapfuye amanitse mu mugozi

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Ikaze, umugabo yasanzwe yiyahuye, amanitse mu mugozi w’inzitiramibu yashizemo umwuka.

Ni umugabo witwa Ndahimana Jean Bosco w’imyaka 45, bivugwa ko yasanzwe mu cyumba amanitse, nyuma y’uko umugore we ahageze agasanga amanitse agahita atabaza abaturanyi n’inzego z’ibanze, nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Bizimana Eugene.

Ibiro by'Umurenge wa Muhima
Ibiro by’Umurenge wa Muhima

Mu kiganiro Bizimana yagiranye na Kigali Today, yagize ati: “Ahagana saa tatu, abaturage baduhuruje batubwira ko babonye umuturage wiyahuye, tuhageze dusanga umugabo amanitse mu mugozi wa supaneti mu cyumba”.

Bizimana akomeza avuga ko Ndahimana yari amaranye n’umugore we imyaka umunani, kandi ko babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko, gusa ngo yari amaze iminsi adahari yaragiye gusura iwabo, ahagera uyu munsi.

Bizimana ati: “Umugore we yari amaze iminsi adahari, yaje kugira ngo bapakire ibintu kuko bari bafite gahunda yo kwimuka, ahageze akinguye asanga umugabo we amanitse ni ko gutabaza”.

Abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko nta makimbirane bajyaga bagirana, ko babanaga bisanzwe, bakavuga ko kandi baherukaga uyu mugabo ku munsi wari wabanje, ni ukuvuga tariki 30 Ukwakira, nka saa yine z’ijoro aho yatandukanye n’abo babanaga mu rupangu ababwira ko agiye kugura itabi, agaruka ajya mu nzu kuryama nyuma bagatungurwa n’inkuru y’urupfu rwe mu gitondo.

Uyu muryango wari umaranye imyaka umunani, wari utarabasha kubona urubyaro, umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe na RIB ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza ku cyateye urupfu rwe ryari rigikomeje.

Ubuyobozi muri ako gace bwagiriye inama abaturage ko bakwiye kugana inzego zibishinzwe igihe cyose bafite ikibazo runaka, zaba iza Leta cyangwa iz’ubuzima, kugira ngo bafashwe, aho gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka