Kigali: Polisi yasobanuye uko imihanda ikoreshwa kuri uyu munsi w’irahira rya Perezida Kagame

Mu gihe abashyitsi bamwe bamaze kugera mu Rwanda aho bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame biba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, abaturage bakoresha umuhanda uva i Kanombe ku kibuga cy’indege kugera mu mujyi basabwe korohera abashyitsi kugira ngo badahura n’umuvundo w’ibinyabiziga byinshi.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yateguje Abanyarwanda ko imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali ifungwa mu rwego rwo koroshya ingendo z’abashyitsi bitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika.

Ati “Turizeza Abanyarwanda ko ibintu biteguye neza kandi abantu bose batumiwe kujya kuri Stade Amahoro bagerayo nta nkomyi.”

ACP Rutikanga, yijeje Abanyarwanda ko umutekano ari wose. Yatangaje ko umuhanda uturuka ku kibuga i Kanombe – Giporoso- Gisimenti- Kwa Lando- Kigali Convention Centre (KCC) Gishushu ugakomeza kugera Camp Kigali ukoreshwa n’abayobozi.

Abatwara ibinyabiziga barajya bakoresha indi mihanda isigaye kandi haraba hari abapolisi babayobora mu yindi mihanda bagomba gucamo.

Umujyi wa Kigali na wo watangaje ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’imihanda kuri iki Cyumweru, usaba abakoresha imihanda yo mu Mujyi wa Kigali kwihanganira guhagarikwa by’igihe gito mu gihe abashyitsi baba barimo gutambuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka