Kigali: Polisi yafashe abakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021 yafashe uwitwa Rwagasore Jean Paul w’imyaka 34 na bagenzi be aribo Uwihoreye Eric w’imyaka 32 na Nsanzabera Daniel w’imyaka 44. Bicyekwa ko aba babiri bafatanyaga na Rwagasore mu bikorwa by’ubujura, bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Ibikoresho by'ikoranabuhanga byari byaribwe byafatanywe Rwagasore Jean Paul, Uwihoreye Eric na Nsanzabera Daniel (Ifoto: Polisi y'u Rwanda)
Ibikoresho by’ikoranabuhanga byari byaribwe byafatanywe Rwagasore Jean Paul, Uwihoreye Eric na Nsanzabera Daniel (Ifoto: Polisi y’u Rwanda)

Rwagasore avuga ko yatangiye ibikorwa by’ubujura mu mwaka ushize wa 2020 mu kwezi k’Ukuboza ubwo yari amaze guhomba mu bucuruzi yari amaze igihe gito atangije.

Yagize ati”Mu mwaka wa 2017 natangiye kujya nkora za telefoni na za mudasobwa, nabikoreraga hano mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Kazi ni Kazi. Mu 2019 nagiye muri Uganda mu bucuruzi ariko ndahomba, Muri Kamena 2020 nagarutse mu Rwanda ntangira ubucuruzi bwa magendu aho nakuraga inkweto za caguwa mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nkazizana hano i Kigali kuzicuruza, nabikoze igihe gito ndahomba.”

Rwagasore akomeza avuga ko nyuma yo guhomba yatangiye ibikorwa by’ubujura, avuga ko yatangiye yiba ibikoresho by’ikoranabuhanga byiganjemo za mudasobwa n’ibikoresho bijyana nazo, amatelefoni n’amafaranga. Byose avuga ko yabyibaga mu Mujyi wa Kigali ngo akaba yarabanzaga gusura aho azajya kwiba kugeza igihe azabonera uburyo bwo kuhinjira.

Ati” Mu mwaka wa 2019 maze guhomba ubucuruzi bwa magendu nari ndimo, mu Ukubonza umwaka wa 2020 natangiye kwiba hano mu Mujyi wa Kigali. Nabanzanga gusura inshuro nyinshi iduka nzajya kwibamo, nkabanza ngacurisha imfunguzo z’iryo duka nyuma nkashaka uburyo bwo kuzaza nkakingura nkiba ibirimo byose, nibandaga kuri za mudasobwa n’ibindi bijyana nazo, amatelefoni n’amafaranga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko ibikorwa by’ubujura Rwagasore atabikoraga wenyine ko ahubwo yabaga ari kumwe na bagenzi be aribo Uwihoreye Eric na Nsanzabera Daniel.

Ati” Mu Ukuboza 2020 Rwagasore ubwe yagiye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko ku Nkuru Nziza ahiba mudasobwa 2, utwuma 6 twifashishwa mu kubika amakuru(External hard disks ebyiri, flash disks enye). Nanone yahibye Camera imwe n’ibikoresho byayo( flash lights ebyiri), amaze kubyiba yagiye kubibika iwe mu nzu abibika iminsi itatu nyuma ajya kubigurisha uwitwa Nsanzabera Daniel amuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350.”

CP Kabera akomeza avuga ko muri Gahyantare 2021 Rwagasore Jean Paul na Uwihoreye Eric bagiye mu Murenge wa Gisozi mu iduka ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga bahiba mudasobwa 3 zo mu bwoko bwa Dell,Positivo na HP, banahibye Camera imwe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 77. Rwagasore yiyemerera ko ibyo bintu nabyo babigurishije Nsanzabera abishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250. Muri uko kwezi nanone Rwagasore avuga ko yibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 27, ayiba ku ikaragiro ry’amata riri ahitwa ku iposita mu Mujyi wa Kigali.

Muri Mata 2021 Rwagasore Jean Paul na Uwihoreye Eric bibye Camera 12, mudasobwa imwe, akamashini kabika umuriro ukoreshwa muri telefoni(Power Bank). Babyibye mu Mujyi wa Kigali iduka riteganye n’ahazwi nko kuri T2000, muri uko kwezi Rwagasore yibye imashini 3 zogosha, televisiyo imwe ya rutura na radiyo imwe, ibi avuga ko yabyibye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru ahazwi nko ku kazu k’amazi.

Uwihoreye Eric na Nsanzabera Daniel bariyemerera ko bari basanzwe baziranye na Rwagasore Jean Paul ndetse ko bari bamuziho kuba umucuruzi uhambaye w’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Uyu Rwagasore avuga ko hari undi muturage wo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakoranaga uba mu Karere ka Rubavu ari nawe wamuguriraga bimwe mu byo yabaga amaze kwiba mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage bafashije Polisi gufata bariya bantu, akangurira n’abakishora mu bujura kubicikaho bagakura amaboko mu mifuka bagakora kuko ubujura n’ubundi bwambuzi bidateze kubahira.

Ati” Si rimwe si kabiri twerekana abantu bakoze ibyaha bitandukanye, buri gihe tubabwira ko abatarafatwa ari ikibazo cy’igihe gusa kuko nabo bazafatwa. Icyo abantu bagomba kumenya ni uko byose biva mu mikoranire myiza n’abaturage bagenda baduha amakuru kuko batakwihanganira abantu bababuza umutekano.”

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka