Kigali iza imbere mu mpanuka nyinshi zo mu muhanda

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko mu mpanuka zabaye mu kwezi kwa Nzeri 2022, Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugira umubare mwinshi w’impanuka.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishizwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, avuga ko impamvu impanuka nyinshi zikunze kugaragara mu mujyi wa Kigali ari uko haba abantu benshi cyane batwara ibinyabiziga.

SSP Irere avuga mu gihe cy’ukwezi kumwe mu Mujyi wa Kigali impanuka zahabaye zingana na 65.9%, mu Ntara y’Amajyepfo zigera kuri 13.2%, Intara y’Iburasirazuba 8.6%, Amajyaruguru 7.4%, Iburengerazuba zikaba ari 4.6%.

Impavu avuga zitera impanuka harimo ibintu byinshi bitandukanye birimo kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge, kuba abashoferi batagenda neza mu muhanda ndetse n’abanyamaguru bakoresh nabi umuhanda.

Ati “Muri izi mpanuka harimo n’izoroheje ziba zitakomerekeyemo abantu cyangwa se bakomeretse byoroheje, ndetse hakazamo n’izikomeye rimwe na rimwe ubuzima bw’abantu bukahasigara”.

SSP Irere avuga ko byoroshye kwirinda izi mpanuka, harimo kugabanya umuvuduko, kugenda neza mu muhanda, kumenya niba ikinyabiziga cyawe cyujuje ubuziranenge n’abanyamaguru bakirinda gukora amakosa yo kwambukira ahatabugenewe no kutarangarira kuri telefone igihe bari mu muhanda.

Ati “Ni yo mpamvu turimo dukora ubukangurambaga ngo turebe ko twakwigisha abakoresha umuhanda kwirinda amakosa amwe n’amwe bakora agateza impanuka.

Munyarugamba Emmanuel yigisha gutwara ibinyabiziga. Avuga ko hari amwe mu makosa abatwara ibinyabiziga bakora kubera ko aba atarashyizwe mu nteganyanyigisho bifashisha bigisha abanyeshuri babagana.

Munyarugamba avuga ko kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda ayo makosa.

Mu bandi bahuguwe harimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu turere dutandukanye tw’igihugu, abatwara moto, amagare ndetse n’abanyamaguru.

Ubukangurambaga bwakomereje mu gikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi wabereye hirya no hino mu gihugu usoza Ukwakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka