Kigali: Impanuka ihitanye abantu batandatu abandi bane barakomereka

Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Kinamba habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo, abantu batandatu bahita bitaba Imana, abandi bane barakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro, Umudugudu w’Amizero mu masaha ya saa kumi z’umugoroba ikozwe n’ imodoka yo mu bwoko bwa Truck Howo ifite Pulake RAD 421E. Iyi modoka yamanukaga ahitwa Yamaha igana ku Kinamba kandi ngo ntacyo yari yikoreye.

Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yari ikomeye
Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yari ikomeye

SSP Irere René avuga ko icyateye iyi mpanuka kitahise kimenyekana, ariko birakekwa ko iyo kamyo yabuze feri kuko yabanje kugonga imodoka y’ivatiri bituma na yo igonga umunyamaguru, nyuma irakomeza igonga abandi banyamaguru, inagwira umushoferi ndetse n’umutandiboyi (Kigingi).

Mu bantu batandatu bitabye Imana, barimo umushoferi wayo n’abanyamaguru batanu, hakomereka abantu bane barimo na kingingi w’ikamyo n’uwari utwaye ivatiri.

SSP Irere René atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga ko bagomba gukurikirana ubuzima bw’ikinyabiziga batwara umunsi ku wundi no kuringaniza umuvuduko bitewe n’aho ugeze.

Ati “Ni ukwirinda ikintu cyose cyateza impanuka kuko zihitana ubuzima bw’abantu ndetse zikangiza n’ibintu. Ndasaba kandi ko umuntu agomba kugenda mu modoka yizeye neza kugira ngo itamuteza impanuka mu muhanda”.

Impanuka yabereye mu muhanda uva kuri Yamaha werekeza ku Kinamba
Impanuka yabereye mu muhanda uva kuri Yamaha werekeza ku Kinamba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

gucunga umutekano abantu bose barabikangurirwa bakereka inzego zumutekano ahali ikibazo singombwa ko hapfa abarenze 6 ngo ingamba zifatwe ziriya modoka zikwiye guhabwa amasaha amwe yijoro zitarakora ibara dore urugero iyo zimanuka Rugobagoba kamonyi runda ziba zishoreranye nizindi modoka nyinshi kandi habijijwe guca kumodoka kubera umusitari uraho bitewe nimiterere yaho ibaze umunsi yabuze feri uko bizagenda kandi nubundi byarabaye munkoto ambulance nyinshi ziratabara zitagira umubare nimwibaze iriya iyo impanuka iba muminsi itali ikiruhuko uko byari kugenda igisubizo kimwe namasaha yijoro yonyine

lg yanditse ku itariki ya: 25-10-2022  →  Musubize

twihaganishije ababuzeababo.

frederic chulluba yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Imana yakire mubayo ababuriye ubuzima muriyi moanuka. Kandi abasigaye bihangane kuko iyisi tuyirimo turabagenzi , buriwese numukandida. Ariko ntituzi uburyo tuzataha. Mana data watwese tugusabye iherezo ryiza.

Uwiga yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Howo ziratumara pe .

Bring yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

yanyuze imbere yange ifite vitess nk’iyi ndege igiye kuguruka,ntegereza kumva bombe iturika, mu kanya gato ku kiraro harirangira, abantu barahurura.imana yakire abahasize ubuzima.

James yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Twihanganishije bene wabo.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

safari yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Bjr nababwiyeko izi camion made in china zizakora akAntu...izi ni pirate nta pièces zigira reba nawe i camion nshya idapakiye ibura feri!????? Ikindi aba chauffeur bacu bazitwara bivatiri ....ni ikibazo cyimyumvire ya gisore ksbisa

Luc yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka