Kigali: Imodoka irakongotse
Yanditswe na
Simon Kamuzinzi
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 imodoka y’ivatiri y’umuntu utahise amenyekana ikongokeye mu Mujyi rwagati wa Kigali hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya Kigali Investment Company (yahoze yitwa UTC).

Televiziyo BTN dukesha iyi nkuru ivuga ko Polisi yatabaye ikazimya iyo modoka yari imaze gukongokera mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Kigali.
BTN ivuga ko Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yayitangarije ko bakirimo gushakisha icyateye iyo modoka gushya ari na ko bashakisha uwari uyitwaye wahise asohoka mu modoka agacika.

Ohereza igitekerezo
|