Kigali: Imodoka ebyiri zagonganiye muri Rond-Point nini yo mu Mujyi

Kuri Rond-Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati habereye impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye. Abantu babiri bakomerekeye muri iyo mpanuka, bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyo mpanuka yabaye mu gihe cya saa sita n’iminota 20 z’amanywa, ikaba yatewe n’Imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Hyundai.

Iyo modoka yavaga mu muhanda wo kuri Hôtel Des Milles Collines igana muri Rond-Point, igeze munsi y’inyubako izwi nka UTC ita umuhanda yagenderagamo maze uwari uyitwaye agonga imodoka ebyiri azisanze aho ziparitse.

SP Emmanuel Kayigi yakomeje asobanura ko iyo mpanuka yangirikiyemo ibinyabiziga bitatu, hakomereka byoroheje abantu babiri barimo umunyamaguru n’umushoferi umwe wari mu modoka yagonzwe, bose bajyanwa kuri CHUK.

SP Emmanuel Kayigi akomeza avuga ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye impanuka.

Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, risaba abatwara ibinyabiziga kwirinda ibintu byose birangaza ubwonko bwabo kuko impanuka yabera aho ari ho hose n’isaha iyo ari yo yose.

Bivugwa ko iyi mpanuka ubwo yabaga imodoka imwe yari iparitse ku ruhande indi iyituruka inyuma iri ku muvuduko mwinshi irayigonga, zose zirangirika cyane.

Abihutiye kuza gutabara bavuga ko hari umugenzi umwe wakomeretse ubwo yambukaga umuhanda, uwo mugenzi n’uwari utwaye imodoka yirukaga, bose bajyanwa kwa muganga, kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Impanuka zo mu muhanda ziza mu bintu icumi bihitana ubuzima bw’abantu mu Rwanda, abandi zikabasigira ubumuga butandukanye cyane cyane ubw’ingingo.

Minisiteri y’Umutekano igaragaza ko zimwe mu mpamvu ziteza impanuka mu muhanda, iri ku isonga, ari ukutagabanya umuvuduko, aho bifite 37%, gutwara ikinyabiziga nabi bikagira 28% no gutwarira ibinyabiziga mu ruhande rutari rwo bikagira 13%.

Kunyuranaho mu buryo butari bwo binganga na 8%, naho kudahana intera ihagije bikagira 6% mu gihe ubusinzi bufite 3%.

Amafoto: IGIHE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka