Kigali: Imbere ya ‘Downtown’ habereye impanuka idasanzwe
Mu Mujyi wa Kigali munsi y’ikibuga baparikamo imodoka nto, imbere y’inzu izwi nka ‘Downtown’ imodoka y’ijipe itari irimo umuntu yimanuye, iragenda irenga umukingo, igwa mu muferege wa sima uri ku muhanda muto w’ibumoso umanuka uva kuri Downtown.
Iyo modoka yangiritse cyane, ariko ku bw’amahirwe nta muntu wari uyitwaye, yewe nta n’uwo yituyeho nk’uko ababibonye babibwiye Kigali Today.
Nyiri iyo modoka ifite icyapa nimero RAG 606A, utashatse gushyirwa mu itangazamakuru, yavuze ko na we atabashije kumenya icyabiteye, kuko ngo yari ari mu kazi yumva baramuhamagaye bamubwira ko imodoka ye iguye munsi y’umukingo.
Yagize ati “Nanjye sinzi uko byagenze, kuko imodoka nayiparitse ari nzima mu gitondo, kandi nari nashyizemo feri y’ikiganza (hand break).
Impanuka yabaye ahagana mu ma saa sita n’igice kuri uyu wa Mbere tariki 09/09.2024.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri turabakunda kumakuru mutugenera