Kigali: Bakurikiranyweho kwiba Amadolari arenga ibihumbi bitandatu muri Hoteli

Abagabo batatu bo mu Mujyi wa Kigali bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bakurikiranyweho kwiba muri Hoteli Amadolari ya Amerika arenga ibihumbi bitandatu.

Abakurikiranywe bose bari abakozi bo muri Hoteli yibwemo
Abakurikiranywe bose bari abakozi bo muri Hoteli yibwemo

Abakurikiranywe ni Pacifique Kwizera, Pierre Nikobatuye hamwe na Alfred Camarade bose bakaba basanzwe ari abakozi b’imwe muri Hoteli zo mu Mujyi wa Kigali. Bavugwaho kuba barafatanyije kwiba Amadolari ya Amerika 6,800 yibwe umukiriya wari uje gucumbika muri iyo Hoteli nyuma y’uko yari amaze kuyabitsa aho bakirira abakiriya bakimara kwinjira (Reception).

Bose uko ari batatu bagiye umugambi wo kwiba Amadorali yari yabikijwe n’umukiriya bakaba bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyaha cy’ubuhemu, icyaha cyo kwiba hamwe n’icyo gucura umugambi wo gukora icyaha, byose bikaba bihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ni ikirego Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakiriye tariki 18 Mutarama 2023 nyuma yo gutangwa n’umuyobozi w’iyo Hoteli yari yibwemo ayo madolari amaze gukeka bamwe mu bakozi be ari na bo baje gufatwa bagasanganwa ayo madolari.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko bakimara kwakira ikirego bahise batangira gukurikirana abakekwagwaho ubujura nyuma baza no gusanganwa Amadolari bashinjwaga kwiba n’ubwo atari yose.

Ati “Bamaze kuyiba nibwo umuyobozi wa Hoteli yihutiye kugeza ikirego kuri RIB, itangira iperereza iza gufata abo bantu, ibafatira mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, habasha gufatwa ibihumbi 6 by’amadorali, 800 yo bari bamaze kuyatagaguza bayaguzemo ibintu bitandukanye ku buryo bitari byoroshye ko yagaruzwa”.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, asaba abafite aho bahurira no kwakira abantu kujya bababikira ibyabo ahantu hatekanye kandi mu buryo bwizewe
Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, asaba abafite aho bahurira no kwakira abantu kujya bababikira ibyabo ahantu hatekanye kandi mu buryo bwizewe

Mu butumwa atanga mu rwego rwo kurwanya ibyaha, Dr. Murangira asaba ba nyiri amahoteli ndetse n’ahandi hantu hose hafite aho hahuriye no kwakira abantu gushyiraho uburyo butekanye bwo kujya babikira ababagannye.

Ati “Iki cyaha cyakorewe muri Hoteli, aya madorali 6,800 byibwe byari iby’umukiriya, uburyo byibwemo iyo ukoze isesengura usanga harimo uburangare cyangwa ubuteganye bucye, aho ushobora gufata 6,800 by’Amadolari ukabiha umuntu ukora kuri reception na we akabihererekanya n’undi bitewe n’uko basimburanwa. Turasaba amahoteli ko bashyiraho uburyo butekanye aho ababagana bajya bababikira ibintu byabo mu buryo budateje ikibazo nk’ubwo, si amafaranga gusa”.

Nyuma yo gusubizwa amafaranga yari yibiwe muri Hoteli, umuyobozi wayo yashimye RIB yabashije kugaruza ibihumbi bitandatu no gufata abakekwaho kuyiba.

Mu bakurikiranywe harimo uwakoraga akazi ko kwakira abagana iyo hoteli (Receptionist), umuzamu, hamwe n’uwari ushinzwe umutekano wo kuri Hoteli, ibyaha bakurikiranyweho bikaba bihanishwa ibihano bitandukanye, kuko nk’ubuhemu buhanishwa gufungwa hagati y’imyaka 3-5 hamwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 500 na Miliyoni imwe, igihe cyose ukurikiranyweho yaba abihamijwe n’urukiko.

Icyaha cyo kwiba cyo gihanwa n’ingingo ya 166, igihe uwagikoze abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, hamwe no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri.

Mu gihe icyaha cyo gucyura umugambi wo gukora icyaha gihanishwa igihano kingana n’icy’icyaha cyacuriweho umugambi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka