Kigali: Bakurikiranyweho kuniga umuntu bakamwambura amafaranga asaga miliyoni

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu babiri bakurikiranyweho ubujura bukoresheje ingufu bakoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Abakurikiranywe ni Magambo Theoneste na Kwizera Patrick bafatiwe mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro nyuma yo kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe tariki 28 Ugushyingo 2021.

RIB ivuga ko Magambo Theoneste na Kwizera Patrick bakurikiranweho icyaha cy’ubujura aho batega abantu mu nzira bakabaniga bakabambura ibyo bafite.

Ngo bafashwe nyuma yo gutegera mu nzira uwitwa Nsengiyumva Noel baramuniga banamwambura amafaranga na telefoni ye.

N’ubwo uko ari babiri bemera ko amafaranga bayafatanywe ariko ntibemera icyaha bakurikiranyweho cy’ubujura bukoresheje kiboko (imbaraga), kuko bavuga ko icyo bakoze ari ubushukanyi bakabeshya nyirayo ibyo bita kumutuburira kugeza bayamukuyeho ari nyirayo ubwe uyabihereye.

Ubutubuzi bavuga ko bamaze igihe bakora ngo baragenda bakagura amakayi asanzwe y’abanyeshuri bandikamo, bakayaca hanyuma bakazinga impapuro bakazihambiriza agatambaro hejuru bagashyiraho inote nzima y’amafaranga bakabita mu muhanda ku buryo ubibonye agira ngo ni inoti nyinshi zizingiyemo.

Patrick Kwizera avuga ko umuntu uwo ari we wese wabibona adashobora guhita atahura ko yose atari amafaranga atabanje gushishoza kuko haba hariho inoti nzima.
Ati “Ni ukuvuga ngo ufata amakayi uguze muri butike ugacamo ibipande bitatu, ukayahina neza, ugahita uyahuza n’inoti ikorosa za mpapuro. Iyo uciye amakayi nk’atanu ugashyiraho inoti wenda ya 500 cyangwa iya 2000, iyo ushatse uvuga ko ari miliyoni na magana, kandi umuntu wibye akenshi na we aba abigizemo uruhare, kuko niba turi abantu babiri ngafata amafaranga nkajya imbere, mugenzi wanjye nkayata akayatora, ugiye kwiba abwira wa wundi ati ceceka tugabane ni uko bigenda”.

RIB yagaruje amafaranga na telefone bari batwaye
RIB yagaruje amafaranga na telefone bari batwaye

Theoneste Magambo, avuga ko uwo biba baba batamuzi ahubwo babikorera umuntu wese babonye urimo kugenda mu muhanda.

Ati “Iyo ari umuntu udashaka kwibwa arahunga akakubwira ati twarabamenye akagenda. Iyo rero ari umuntu ukunda iby’isi, ahita akubwira ati ceceka, urugero nk’ki kirego turiho twari twamwibye miliyoni n’ibihumbi 150, na telefone, twarataye ndamubwira nti ntoye amafaranga arambwira ati ceceka turayagabana, dusubira inyuma, tumaze gusubira inyuma, uriya muhungu araza ararangisha ati nta mafaranga yanjye muntoreye uwo muntu twibye aramubwira ngo ntayo, ati ese amafaranga angana gutyo bayatwara mu ntoki, wa wundi aramubwira ngo yari ayo kwa boss”.

Nyuma rero ngo nibwo amusaba ibyo afite kugira ngo bizerane na we amusigire amafaranga yatoye ubundi buri umwe agende ukwe bahurire aho baba bapanze kuko ari ho baba bagomba kugabanira bityo iyo ahawe ibyo, aragenda ntagaruke akamusigira bya bipapuro.

Ku rundi ruhande ariko, Noel Nsengiyumva wibwe amafaranga asaga miliyoni imwe avuga ko yarimo gutaha ageze ahantu mu gashyamba ahura n’abantu babiri baramuniga bamwambura amafaranga yari afite.

Ati “Nari ntashye ndamanuka ngera ahantu mu ishyamba mu mihanda y’igitaka, mpura n’abahungu babiri baraniga, banyambura amafaranga nari mfite, hanyuma umwe akoze mu mufuka w’inyuma arirukanka uriya asigara avuga ngo tukice, mu gihe ngiye kubakurikirana mbirukaho ngo mbe navuza induru bantera ubwoba ndabihorera ubundi nditahira, bantwara miliyoni imwe n’ibihumbi 200 na telefone ya infinix Hot 10”.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko aba bantu bafatiwe mu bujura bukoresheje kiboko.

Ati “Ubujura bukoresheje kiboko ni ubujura bwakozwe n’abantu habayemo kugirira nabi umuntu, aho uriya mugabo witwa Nsengimana Noel, bamwibye amafaranga miliyoni imwe na 200, bahuye na we, bari bamugenze runono bamenye ko yafashe ayo mafaranga kuko yari amafaranga avuye kubikuza, bagiye kuyagabana mu ishyirahamwe mu matsinda yabo, hanyuma bageze ahantu baramuniga barayamwaka nka bumwe mu buryo bariya bantu bakoresha”.

Abantu baragirwa inama yo kwitabira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gihe bagiye kwishyurana cyangwa guhererekanya amafaranga kuko ari bwo buryo bwizewe kandi bufite umutekano usesuye.

Uwitwa Theoneste Magambo akaba atari ubwa mbere afatiwe mu bikorwa by’ubujura kuko yigeze kubihamywa n’urukiko agakatirwa igifungo cy’umwaka umwe. Baramutse bahamijwe icyaha n’urukiko bahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) n’irindwi (7).

Kurikira ibindi kuri iyi nkuru muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ribu numubyeyi

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 6-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka