Kigali: Abaturage bakomeje gutaka ubujura bwo mu ngo

Ubujura bubera mu ngo bukomeje kwiyongera, nk’uko hirya no hino mu gihugu abaturage babyinubira, ndetse na Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze guhagurukira iki kibazo.

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko hari ubujura bw’imitungo mu ngo z’abaturage, aho abiba badatinya no kumena amazu nk’uko bamwe mu batuye mu mudugudu wa Nyakaliba, akagari ka Musezero, umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo babishimangiye ko ubujura bubarembeje.

Aho bamennye igikuta cy'inzu ya Mushumba biba ibikoresho binyuranye byo mu nzu.
Aho bamennye igikuta cy’inzu ya Mushumba biba ibikoresho binyuranye byo mu nzu.

“Mu kwezi kwa 10 gushize, abajura baraje ari ninjoro, bacukura urukuta rw’inzu badutwara televiziyo, dekoderi, DVD, radiyo na telefone; byose bihwanye n’amafaranga arenga ibihumbi 190”, nk’uko Umufasha w’uwitwa Mushumba James, muri Gisozi yabitangarije Kigali Today.

Ati: “Twishyura amafaranga y’umutekano y’iki niba twibwa bigeze aha! Twe tubona ko abashinzwe irondo ari bo batwiba kuko tubona birirwa bakerakera aha, banywa bwa buyoga bwitwa akayuki bugurwa 150 Rwf; hagera ninjoro ukabona bambaye amakoti ngo bagiye ku irondo; wabatabaza ntibahagere kabone n’iyo wavuza induru ute”.

Umuturanyi wa Mushumba yashimangiye ko mu minsi yashize, hafashwe abajura barimo n’usanzwe arara irondo.

Mbere yo gutangira gucukura inkuta z’amazu, abajura ngo barabanza bakituma bakikiza umwanda inzu yose, mu rwego rwo kuroga ba nyiri urugo ngo badakanguka, nk’uko kwa Mushumba bavuga ko aho batabikoze mu baturanyi babo bafatiwe mu cyuho batarasohora ibyo bibye.

Urugi rw'umuturage mu murenge wa Gisozi rwaribwe muri uku kwezi k'Ukuboza.
Urugi rw’umuturage mu murenge wa Gisozi rwaribwe muri uku kwezi k’Ukuboza.

Abaturage benshi muri Gasabo bataka ko bibwa ibintu bitandukanye birimo amatungo, ibintu byo mu nzu n’inzugi, ariko siho honyine kuko hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana amakuru y’ubujura.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aganira n’abayobozi bagize Biro politiki y’Umuryango RPF-Inkotanyi mu minsi ishize, yagize ati: “Bayobozi, ibi twabirenga tukajya he, kubona abantu bajya kubyuka bagasanga utuntu twabo badutwaye; namenye ko mu mujyi ho batagisinzira rwose”.

Nta muyobozi wo mu nzego z’ibanze wo muri Gasabo wabashije gutangariza Kigali Today ingamba zafashwe, nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, asabiye abayobozi ko iki kibazo cyashakirwa ibisubizo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose turashima perezida wa Repubulika watanze icyo gitekerezo , kuko muri gasabo ho mu murenge wa RUSORORO cyane muri KABUGA baratuyogoje, batobora amazu buri munsi,bagatwara udukoresho two mu nzu. kdi polisi irabizi ndetse nuduce abajura babamo baratuzi ariko ntagikorwa. nyabuna polisi ni tabare.

NTWARI yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka