Kigali: Abantu 28 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga

Hagati ya tariki ya 6 na tariki ya 9 Ugushyingo 2021, Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa byo kugenzura abatwara imodoka banyoye inzoga. Muri ibyo bikorwa hafashwe abantu 28, bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bose ibipimo byagaragaje ko bafite umusemburo wa Alukolo mu maraso urengeje 0,8.

Aba bantu uko ari 28 beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021, iki gikorwa kikaba cyabereye ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Rwemera Leopord, umwe mu bafashwe yemeye ko yari yanyoye inzoga agatwara imodoka.

Yagize ati "Nafashwe ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021, nari ntwaye imodoka nanyoye inzoga nageze ku bapolisi bansuzumye basanga mfite igipimo cya kabiri cy’umusemburo wa Alukoro mu maraso. Ndicuza ibyo nakoze nkabisabira imbabazi ko ntazabisubira."

Nambajimana Claude na we yavuze ko yafashwe tariki ya 8 Ugushyingo 2021 atwaye moto yanyoye inzoga. Yavuze ko yafatiwe mu Murenge wa Kimihurura mu Rugando.

Nambajimana yagiriye inama bagenzi be kujya birinda gutwara imodoka banyoye inzoga.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byari bigamije kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati "Gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka mu muhanda ari yo mpamvu Polisi ikora ibikorwa byo kugenzura abo bantu. Aba bantu 28 bafashwe mu minsi ine bafatirwa mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali."

CSP Sendahangarwa yakomeje akangurira ba nyiri utubari kwirinda guha inzoga abantu batwaye ibinyabiziga.

Yagize ati "Muri ibi bihe utubari twarafunguwe ,turakangurira abafite utubari n’abakoramo kujya bagenzura ko abakiriya babo baje batwaye ibinyabiziga ko batanyoye inzoga."

Yakomeje abagira inama yo kujya bashaka abantu batanyoye inzoga bo gutwara abakiriya babo. CSP Sendahangarwa yakomeje agira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda kwica amategeko y’umuhanda nkana kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mugabanye agacupa kuko leta yadufatiye ingamba
njyewe ubu naraziretse

leo yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka