Kidaho: Umuriro w’amashanyarazi wa EWSA watwitse ibitari bike

Umuriro w’amashanyarazi wa EWSA watwitse ibintu bitari bike mu gasantere ka Kidaho mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera ubwo hazaga umuriro mwinshi uyu munsi tariki 18/02/2012 mu ma saa tatu za mu gitondo.

Bamwe mu batuye muri ako gasantere bavuga ko umuriro wagiye amasegonda make maze ugarutse uhita utwika ibintu byose byari bicometse ndetse n’amatara araturika.

Mu mazu y’ubucuruzi atandukanye ari muri ako gasantere amateleviziyo, amaradiyo, mudasobwa, firigo n’ibindi bikoresho bikoresha umuriro byari bicometse byahise bishya.

Umuriro wahise ubura wongera kugaruka mu ma saa munani ubwo abakozi ba EWSA bazaga kureba icyabiteye.

Abo batekinisiye batangaje ko byatewe n’umuyaga mwinshi wahushye maze ugatuma insinga zikoranaho bigatera “court circuit”. Uwo muyaga wakurikiwe n’imvura nyinshi.

Abakozi ba EWSA batangaje ko mu gihe bagiye kubivuga, abo umuriro watwikiye ibikoresho bashobora kwishyurwa ibyangiritse.

Abaturage bo mu gasantere ka Kidaho ariko bo bavuga ko mu myaka ishize umuriro w’amashanyarazi wigeze gutwika ibikoresho byabo ariko kugeza ubu hari abatarishyurwa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira umwete abakozi ba EWSA batabaranye kuko tukibamenyesha ko hari ikibazo mu Kidaho bahise batabara bidatinze.

Bakomereze aho.

Paulin yanditse ku itariki ya: 20-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka