Kidaho: Abana babiri baregwa kumanura amatara ku mazu bakajya kuyagurisha

Abana babiri bari mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko bagejejwe kuri sitatiyo ya Polisi ya Gahunga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera baregwa kumanura amatara ku mazu bakajya kuyagurisha.

Abo bana uko ari babiri, tariki 10/04/2012, bemeye ko ayo matara bayiba ku buryo banerekanye umuntu bagurishije ho ayo bamaze iminsi bibye. Uwo muntu we ariko ntiyemera ibyo abana bamushinja nyamara bo bemera ko yabahaye n’amafaranga.

Kubera ko abo bana bafite imyaka mike y’ubukure byabaye ngombwa ko uwo bagurishije ho amatara ariwe ugomba kuyishyura. Bamwe mu bacuruzi bibwe amatara babwiye uwo muntu abo bana bayagurishijeho ko agomba kuyariha, akanabaha n’indishyi y’akababaro.

Abana bibye amatara polisi yabarekuye naho uwaguze amatara abo bana bibye yagiye kumvikana n’abacuruzi bibwe amatara uburyo azakora ibyo bamutegetse.

Abacuruzi bibwe amatara bemeza ko abana bafashwe aribo basanzwe bamanura amatara ku mazu ku manywa. Amwe muri ayo matara bayibye mu cyunamo ubwo abantu baba bagiye mu biganiro nyuma ya saa sita; nk’uko abo bacuruzi babivuga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika bwasabye abacuruzi bo mu gasantere ka Kidaho gushyira amatara ku mazu bacururizamo kugira ngo bicungire umutekano mu gihe cya nijoro; nk’uko byemejwe mu nama bagiranye tariki 02/04/2012.

Abacuruzi bo ariko bavuga ko iyo bamanitse amatara amanurwa n’abantu batazi. Abo bacuruzi bakaba baravuze ko bari bararetse kongera kugura andi matara.

Abo bacuruzi batungaga agatoki inkeragutabara zicunga umutekano nijoro muri ako gasantere. Bavuga ko amatara yibwa nijoro kandi baba baharize. Inkeragutabara nazo zavuze ko nta tara ryibwa nijoro.

Bahise bafata umwanzuro ko abacuruzi bose bazongera bakamanika amatara aho atari ari, hanyuma babura itara bakabimenyesha ubuyozi. Hafashwe umwanzuro kandi ko umucuruzi uzongera kugura itara n’umuntu waryibye agafatwa azajya yishyura ayibwe yose.

Inkeragutabara nazo zabwiwe ko zigomba gucunga umutekano uko bikwiye, zikanatanga raporo y’amazu atariho amatara.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Needless to say it worked

no no hair removal reviews

yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka