Kicukiro: RIB yerekanye umusore ukurikiranyweho kwica Rutayisire George akanamwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umusore witwa Ndayambaje Bahati w’imyaka 27 ruvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwica Rutayisire George ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba.

Uyu musore Ndayambaje Bahati wo mu Karere ka Musanze ngo yari amaze icyumweru akorera Rutayisire George mu rugo ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Uwo musore ngo yari amaze igihe gito avuye muri urwo rugo bamwirukanye kuko yangije igikoresho cyo mu rugo.
Ngo yagarutse aje kwiba amafaranga muri urwo rugo ariko asanga nyiri urugo ari mu nzu baragundagurana bivamo kumwica, atwara n’amafaranga asaga ibihumbi 400 by’u Rwanda.

N’ubwo uyu musore avuga ko kwica uwo Rutayisire byabaye impanuka, nyamara yahise atoroka, akaba yafatiwe muri Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka