Kicukiro: Impanuka yahitanye umwe, batatu barakomereka cyane
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga ku muhanda uva i Kabuga ujya ku Murindi, tariki 14 Mutarama 2020 habereye impanuka yahitanye umuntu umwe, batatu barakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka yaturutse ku ikamyo yagonganye na Jeep RAV4, bitewe no kutubahiriza itegeko ryo kubisikana byakozwe n’uwarutwaye Jeep.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko iyo RAV4 yahuye n’ikamyo ya Actross ifite Plaque ya Tanzania yavaga i Kabuga, igerageje gukwepa RAV4 ita umuhanda, igice cy’inyuma cy’iyo Actross kigwa mu muhanda hagati igongwa na Bus ya Select yavaga i Remera.
Umunya-Tanzania w’imyaka 28 y’amavuko witwa Shayo Filmon wari utwaye iyo kamyo ngo yahise yitaba Imana, batatu bari muri Bus bakomereka bikabije, naho abandi 20 bakomereka byoroheje.

Ohereza igitekerezo
|
Kweli umuyobozi w’ikinyzbiziga wese akwiye kugenda yubahiriza amategeko y’umuhanda,akirinda gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.police bakomeze badufashe.
Yooo imana umwakire mubayo abarokots bakomezwe nanyagasani
yoo sorry kbx
bihangane abauze
ababo nabakomeretse
bosebiha ngane
Umuryango wabuze uwabo wihangane nawe imana imwakire mubayo abakomeretse nabo barware ubukira