Kicukiro: Batanu bari mu maboko ya Polisi baregwa uburiganya n’ubujura
Abagabo batanu bafungiye ku ishami rya Polisi rya Kicukiro bakurikiranyweho uburiganya n’icyaha cy’ubujura, kuva kuri uyu wa gatatu tariki 2/4/2014. Bimwe mu byaha baregwa harimo kuriganya umugore bamugurishije zahabu itariyo.
Aba bagabo bose bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, aho babiri muri bo bashinjwa kuriganya umugore amadolari y’Amerika ibihumbi 11 bamubeshya ko bamugurishije zahabu.
Undi witwa Calixte Nsengimana ushinjwa kwiba imodoka yo mu bwoko bwa Carina E nyirayo ayiparitse ku bitaro bya CHUK.

Mu bandi bafunzwe harimo n’abandi babiri, Etienne Nsengima na Shabani Nyamwasa bashinjwa kwiba insinga z’amashanyarazi za EWSA, icyaha gifatwa nko gusenya ibikorwa remezo ugamije inyungu kandi gisigaye gikurikiranwa n’inzego z’umutekano.
N’ubwo bose bahakana ibi byaha buri umwe aregwa, Polisi yo yemeza ko yabafatiye mu cyuho kandi ko bazakurikiranwa mu nkiko, nk’uko SSP Urbain Mwiseneza, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabitangarije abanyamakuru.
Yatangaje ko muri iyi minsi ibyaha bishingiye ku butekamutwe (escroquerie) byiyongereye cyane, asaba Abanyarwanda kuba maso bakirinda abababwira ko babafitiye imari za macye, ahubwo buri wese agaharanira gutunga ikintu mu buryo buciye mu mucyo.
SSP Mwiseneza yemeje ko ibyaha by’ubujura bw’imodoka buriho mu mujyi wa Kigali, gusa nanone akemeza ko butari ku gipimo cyo hejuru.

Polisi ikangurira Abanyarwanda kwitondera no kuba maso birinda ababashuka, ikanaburira abakira ubucuruzi ubwo ari bwo bwose butemewe n’amategeko ko hari amategeko azajya abahana.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nanjye ndumiwe kubona abanyabyaha basigaye bahishira amasura yabo! Ubwo se iryo banga mubagirira si nk’ubufatanyacyaha?
Birakenewe ko hashyirwa ahagaragara n’Abanyereje imitungo yabaturaga batanzweho raporo n’Umugenzuzi mukuru w’imariya reta. haryabo ibyaha byabo bibarizwahe? escroqueri ni terme ihwanye no Gutekinika ikunzwe kuvugwa muriy’iyiminsi. ntaho aba tureba kururu rubuga bataniye na batekinika kwiba imitungo ya rubanda. kandi nabo barazwi kuberako baba baratangiwe rapporo(report). ariko kuberako baba ari shene(Chain) ntawubakoma.barahindurirwa imirimo kandi bazwiho ko hari ama pending casses zibyo bakekwaho kuba barakoze mumirimo bari bashinzwe ahandi.
sinshyigikiye aba Escro nagato ariko tuzajye tumenya ko ubu escro harimwo kategori nyinshi(categories).hari abiba ibitubutse cyane hakaba n’abiba wenda bigana ababakuriye. kandi abanyarwanda baravuze ngo Uwiba ahetse aba yigisha uwo mumugongo. ahaaa. nzabandora n’Umwana w’Umunyarwanda.
Uyu Callixte mukosore ni Nsengiyumva.Yibye indi modoka ku kacyiru ayikuye aho yari iparitse.Yaje kuyifatanwa le 2.2.14 yarayishakiye ibyangombwa mpimbano na plaque nazo yibye kuyindi modoka.Yafunguwe n,umucamanza ahita yiba iyo ya CHUK ahita ashyiraho za plaque z,iyo yibiye kacyiru.
Amasura ko mwayahishe muragirango bakomeze kutwiba. Nibashirwe ku karubanda.Jya ubanza utekereze kugikorwa ugiye gukora. MUFATIRE URUGERO RWIZA KU www.igihe.com.
ubuse ko mubahisha amasura kandi ku gihe.com, n’ umuseke.com bo bayerekanye!