Kicukiro: Bahangayikishijwe n’abajura biba insinga z’amashanyarazi

Abaturage bo mu Mirenge ya Kigarama na Gikondo mu Karere ka Kicukiro bahangayikishijwe n’abajura biba insinga z’amashanyarazi, aho baherutse kwiba izo ku muhanda Nyanza-Rebero-Miduha, none batewe impungenge n’ikizima gihari.

Amatara yo kuri uyu muhanda ntacyaka kuko insinga zibwe
Amatara yo kuri uyu muhanda ntacyaka kuko insinga zibwe

Umuhanda wibweho instinga ni uherutse gukorwa na sosiyete y’Abashinwa ya ‘China Road’ ari na yo yari yawushyizeho amatara, ku buryo byafashaga abaturage bahanyura cyane cyane mu masaha y’umugoroba na nijoro, kuko ari munsi y’ishyamba none baratinya ubujura bwatangiye kuhakorerwa.

Nteziyaremye uturiye uwo muhanda avuga ko kuba amatara atacyaka ari ikibazo kuko byatangiye kuhateza ubujura butari buhasanzwe.

Agira ati “Kuva bakwiba izo ntsinga dufite ikibazo kubera umwijima uha icyuho abajura. Ejobundi abajura bitwikiriye ijoro, kubera n’uwo mwijima biba ibyuma by’ubwubatsi (fers à béton) kuri shantiye yegereye uwo muhanda, bashobora no kuzagirira nabi umuntu uhanyura niba urumuri rutagarutse vuba”.

Mukamurenzi na we ukunda kuhanyura n’amaguru ngo afite impungenge z’uko yagirirwa nabi, cyane ko hari n’ishyamba.

Abajura bakase insinga barazitwara none amatara yo ku muhanda ntacyaka
Abajura bakase insinga barazitwara none amatara yo ku muhanda ntacyaka

Ati “Ubundi twahanyuraga habona ku buryo n’uwagutera aturutse hariya mu ishyamba yaza umureba ukabasha kwitabara cyangwa ugatabaza, none ubu hari umwijima ni ikibazo gikomeye. Turasaba ubuyobozi ngo bube bwadutabara bwangu, bagashyiramo izindi nsinga hakabona batarahanigira abantu”.

Kuri uwo muhanda, insinga zibwe ku ntera ya kilometero 1.3 kandi kugeza ubu nta n’abakekwa barafatwa. Ikibazo nk’icyo kikaba cyaranabaye mbere gato ku muhanda wa Rwandex-Kimihurura, aho na ho hibwe intsinga ku ntera ya metero 500 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa China Road.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Uzamukunda Anathalie, avuga ko koko icyo kibazo cyabaye, gusa ngo birimo gukurikiranwa.

Aha na ho amatara ntiyaka
Aha na ho amatara ntiyaka

Ati “Ni byo intsinga zaribwe kuri uwo muhanda ku buryo ubu amatara ataka nijoro. Turimo kubikurikirana dufatanyije n’inzego z’umutekano kuko China Road yagejeje ikirego kuri Polisi. Gusa kugeza ubu nta n’umwe ukekwaho icyo cyaha urafatwa, icyakora twakajije umutekano kugira ngo hatazongera kubaho kwangiza ibikorwa remezo”.

Uzamukunda akomeza asaba abaturage kugira amakenga mu gihe babonye abantu barimo kugira icyo bakora ku nkingi z’amashanyarazi.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kwirindira umutekano, umuntu aba ijisho rya mugenzi we. Ubonye umuntu ku ipoto y’amashanyarazi agakenga, yabona nta kimuranga agahita atanga amakuru ku buyobozi kandi ku gihe, bityo agafatwa atarangiza ibyo bikorwa remezo, cyane ko hari ibitararangira kuri uwo umuhanda”.

Uretse aho, hirya no hino mu gihugu hakunze kuvugwa ubujura bwa bimwe mu bikoresho by’amashanyarazi, bigateza igihombo abaturage bakoresha izo ngufu mu mishinga yabo bikanabangamira ubukungu bw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka