Kicukiro: Abantu batatu bafatanwe ibiro 2 n’imisongo 127 by’urumogi

Abantu batatu bo mu kagari ka Kamashashi, umurenge wa Rugunga, akarere ka Kicukiro batawe muri yombi kuwa kabiri tariki 13/03/2012 mu mukwabu wa Polisi wo gufata abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Polisi yafashe Jean Bosco Ngarambe w’imyaka 28 y’amavuko, Bernard Ngendahimana w’imyaka 40 na Hussein Bahati w’imyaka 31 bose bafatanwe ibiro bibiri n’imisongo 127 y’urumogi nyuma yo guhabwa amakuru n’abashinzwe umutekano (community policing).

Abaturage batabaje Polisi bavuga ko bashaka kurandura ibiyobyabwenge muri ako gace kazwi cyane kuba indiri y’abajura n’abanyabyaha bakora ibyaha by’ubujura no gutera abantu.

Umuvugizi wa Polisi, Spt. Theos Badege, avuga ko ari inyungu z’abaturage kumenyesha polisi abanyabyaha n’ibyaha byabaye. Yagize ati “abaturage biruhukije nyuma yo gutabwa muri yombi kuko bari barambiwe n’abo bacuruzi b’ibiyobyabwenge.”

Yashimiye abaturage ku icyemezo bafashe cyo kurwanya ibyo biyobyabwenge kuko bifite ingaruka nyinshi ku muryango nyarwanda.Yashishikarije abaturage gutanga amakuru ku byaha bijyanye n’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha kugira ngo abanyabyaha babiryozwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka