Kicukiro: Abamotari biyemeje gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’inzego z’umutekano n’Umujyi wa Kigal, i bakoranye Inama n’Abamotari tariki 14 Ukuboza 2022 igamije kunoza Umutekano, iyi nama ikaba yabereye kuri Stade ya IPRC Kigali.

Ni mu gihe mu bihe nk’ibi bisoza umwaka, aho mu Gihugu haba hari ibikorwa bitandukanye birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. Mu bihe bisoza umwaka kandi biba byiganjemo iminsi mikuru byagiye bigaragara ko hashobora kugaragara ibikorwa bibangamira umutekano n’ituze rusange.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, atangiza inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere , Inzego z’Umutekano n’Abamotari, yashimye uruhare bagira mu kubungabunga umutekano n’iterambere abasaba kwitwararika muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, birinda impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati :“Abamotari turabashimira kuko nk’abafatanyabikorwa b’Akarere iyo tubakeneye turababona , turabashimira kandi uburyo mwitwaye neza mu bikorwa byo gutora abayobozi babahagarariye mu matora aheruka ndetse turabizeza ubufatanye igihe cyose muzadukenera, iterambere rero mumaze kugeraho ntabwo ryashoboka hatari Umutekano usesuye ni yo mpamvu nifuza ko imikoranire yacu ndetse n’izindi nzego zirimo iz’umutekano irushaho kuba myiza muri iyi minsi isoza umwaka”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange

Iyi nama ubuyobozi bwagiranye n’abamotari kandi yitabiriwe n’Umuyobozi w’Urwego rwa Polisi y’Igihugu rushinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ACP Gerard Mpayimana. Mu butumwa yatanze ; yibukije Abamotari ko Ubuyobozi bw’Igihugu bwakomeje kubaba hafi mu gukemura ibibazo bari bafite mu gihe gishize, abasaba ko na bo bagomba kubahiriza amabwiriza inzego zitandukanye zibaha mu rwego rw’imikoranire n’imikorere myiza.

Avuga ko ibibazo bibangamiye abamotari muri rusange Polisi igira uruhare runini mu kubikemura ibindi igafatanya n’izindi nzego ariko ko Abamotari na bo bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano ahanini biturutse mu kumvira amabwiriza yose bahawe n’inzego zibishinzwe. Yanenze Abamotari bahagarikwa na Polisi bakanga guhagaraga nyamara rimwe na rimwe biri mu nyungu zabo, ati: “Ejobundi mwumvise Abamotari batwawe n’amazi y’imvura ; nyamara twari twabanje kubahagarika ariko barabyanga; inshingano za Polisi si uguhana gusa hari n’ubwo Abapolisi baguhagarika bakugira inama cyangwa baguha andi mabwiriza yakugirira akamaro”.

Umuyobozi w’Ingabo wa Diviziyo ya mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Bugesera na Rwamagana, Col. Bahizi Theodomir, yagarutse ku mutekano w’Igihugu muri rusange, abwira Abamotari ko Umutekano mu gihugu no ku mbibi zacyo ari ntamacyemwa. Yagize ati “Umutekano mu Gihugu no ku mbibi hose wifashe neza cyane murabizi, niba ukomoka Rusizi, Rubavu n’ahandi hose ubaze abavandimwe bariyo barakubwira ko umutekano ari nta macyemwa kandi namwe aho muri aha murabizi”.

Col. Bahizi Theodomir
Col. Bahizi Theodomir

Yavuze ko ariko umutekano kugira ngo ugerweho bisaba uruhare rwa buri wese by’umwihariko asaba abamotari ko igihe cyose babonye icyahungabanya umutekano bakwihutira kubigeza ku nzego zibishinzwe mu buryo bwihuse ndetse afasha Abamotari kubona Nomero za Telefini bajya bifashisha igihe bashaka gutanga amakuru.

Abamotari bashimye uburyo Ubuyobozi bw’Igihugu bwabafashije gukemura ibibazo byari bibugarije birimo ibirebana n’imisanzu batangaga mu makoperative ntibagarukire , Ibirebana n’ubwishingizi , mubazi n’ibindi byagiye bihabwa umurongo ; bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo barwanya icyahungabanya umutekano cyose.

Ubuyobozi bwa Polisi kandi bukaba bwijeje Abamotari ko amarembo akinguye igihe cyose bakeneye ubufasha, buboneraho kandi kwibutsa Abamotari b’Abanyamahanga bakorera mu Rwanda kuzuza ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda, ugize ikibazo akitabaza inzego zibishinzwe zikamufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka