Kibungo: Iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi ryakongotse

Iduka ry’uwitwa Habimana Leonidas uzwi ku izina rya Doris riherereye mu Murenge wa Kibungo, mu Kagari ka Karenge mu Karere ka Ngoma ryibasiwe n’inkongi y’umuriro rirakongoka.

Iyo nkongi y’umuriro yadutse ahagana saa munani n’igice z’amanywa kuri uyu wa mbere tariki 10 Gashyantare 2020. Icyayiteye nticyahise kimenyekana, ariko birakekwa ko yaba yaturutse ku nsinga z’amashanyarazi.

Habimana yari afite iduka ririmo ibikoresho by’ubwubatsi (Quincaillerie), ibyarimo bikaba ngo byahiye byose, ntiyabasha kugira na bike arokora.

Abari bahari bavuga ko yashakaga kwiyahura mu muriro ariko abantu bakamufata. Umuriro ngo wari mwinshi ku buryo abaturage batashoboraga kuwucogoza, bategereza kizimyamwoto iturutse i Rwamagana.

Kuva i Rwamagana kugera i Kibungo ngo rwabaye urugendo rurerure ku buryo hatangiye gushya ahagana saa munani z’amanywa, kizimyamwoto ihagera mu ma saa kumi. Kizimyamwoto ikihagera yazimije uwo muriro bituma andi maduka yo ku ruhande adafatwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Kanzayire Consolée, yabwiye Kigali Today ko agaciro k’ibyangirikiye muri iyo nkongi katahise kamenyekana. Ntibabashije no kumenya niba Habimana yari afite ubwishingizi bw’ibicuruzwa bye. Ngo yahise asa n’ugize ihungabana cyane ata ubwenge bamujyana kwa muganga ku bitaro bya Kibungo.

Amafoto: Vubi Joseph

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka