Kibeho: Umurwayi wo mu mutwe yuriye ipoto y’amashanyarazi ntiyapfa
Umugabo witwa Shiritiro Jean Baptiste ukomoka mu karere ka Gisagara yuriye ipoto y’amashanyarazi y’umuyoboro munini (Haute Tension), mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru tariki 02/01/2015 ku bw’amahirwe abaturage bamutabara umuriro utaramwica.
Amakuru y’uko uyu mugabo yuriye ipoto y’amashanyarazi yamenyekanye ahagana saa yine za mu gitondo ari uko abaturage bamubonye mu bushorishori, maze ngo bahita bagerageza kumutabara umuriro utaramwica.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, Simon Ndayiragije, avuga ko umuriro wakomerekeje Shiritiro umubiri wose ndetse ngo ukanamuciraho imyambaro, gusa ngo ku bw’amahirwe ntiwamwica.

Nyuma yo kubona ko uyu mugabo yamaze kugera mu bushorishori bw’ipoto, ngo abakozi b’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi bahise bahagarika umuriro, maze ngo uyu mugabo aratabarwa.
Ndayiragije Simon avuga ko uyu mugabo yari aherutse kuza muri uyu murenge wa Kibeho avuga ko aturutse mu karere ka Nyamagabe, ariko ngo iwabo hakaba ari mu kmarere ka Gisagara, gusa ngo nyuma yo kumuganiriza bagasanga afite ikibazo cyo mu mutwe ngo yasubijwe iwabo.
Ati: “Hari hashize nk’ibyumweru bibiri uyu mugabo aje ino i Kibeho, inzego z’umutekano zimubajije aho avuka avuga ko ari muri Gisagara ariko ubwo akaba ngo yari avuye i Nyamagabe. Twaramuganirije rero tubona afite ikibazo cyo mu mutwe tumusubiza iwabo, ntituzi uko yagarutse”.

Tariki 02/01/2015 ngo nibwo yongeye kugaruka muri uyu murenge ariko inzego z’ubuyobozi ngo zikaba zitari zamenye ko yagarutse, ko ahubwo ngo zabimenye ariko bavuze ko hari umuntu wuriye ipoto y’amashanyarazi.
Nyuma yo gutabarwa n’abaturage Shiritiro ngo yahise ajyanwa ku kigonderabuzima cya Kibeho na n’ubu ngo akaba ariho akirwariye kubera ibikomere yatewe n’umuriro.

Kuri uyu wa gatanu kandi undi muntu mu mujyi wa Kigali yuriye ipoto y’amashanyarazi biba ngombwa ko bakupa umuriro nawe aza kuyimanukaho ari muzima.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|