Kayonza: Yarashwe arwanira imbunda yari afatanywe

Habyarimana Francois wo mu kagari ka Kabura, mu murenge wa Kabarondo, akarere ka Kayonza, ejo, yarashwe amasasu atatu mu nda ashaka kurwanya abapolisi bashakaga kumwambura imbunda yari atunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Habyarimana yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov ashaka kuyigurisha. Umuyobozi w’akagari ka Kabura, Kongolo Hesironi, yatangaje ko hari umuturage wumvise Habyarimana avuga ko ashaka kugurisha imbunda maze ahita abibwira urwego rwa polisi ya Kabarondo.

Kongolo yasobanuye ko polisi yahaye amafaranga uwo muturage kugira ngo abe ari we ujya kugura ya mbunda mu rwego rwo gufatira mu cyuho uwashakaga kuyigurisha. Uwo muturage yagiye kuyigura abapolisi na bo bamukurikira bambaye gisivili, Habyarimana afatwa atyo.

Ubwo yafatirwaga mu cyuho, Habyarimana yashatse kurwanya abapolisi ndetse yanga kubaha iyo mbunda. Kuyirwanira rero byatumye araswa amasasu atatu mu nda.

Habyarimana yahise ajyanwa kuvurizwa mu bitaro bya Rwinkwavu kandi agikurikiranyweho icyaha cyo gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko.

Habyarimana ni umwe mu ngabo zavuye k’urugerero akaba yari no mu nkeragutabara.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka